Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Muri ‘Parc Industriel’ ibikorwa 20 ni byo byatangiwe ingurane muri 82

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 01-02-2019 saa 07:16:23
Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Vincent Biruta, asaba abagikorera mu bishanga kuvamo mu rwego rwo kurengera ibyabo n'ubuzima bwabo (Foto James R.)

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko imaze gutanga ingurane z’ibikorwa 20 biri mu cyahoze ari igice k’inganda (i Gikondo, Parc Industriel) mu bikorwa 82 birimo.

Ibi byasobanuwe na Mugwiza Telesphore, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe Iterambere ry’inganda ku munsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga, agaragaza ko kiriya gice na cyo ari igishanga aho kwimura ibikorwa byaho bikiri hasi.

Yagize ati “Mu bikorwa 82 biri mu cyahoze ari igice k’inganda hamaze kwimurwa ibikorwa 20 gusa, ibindi bizakomeza kwimurwa mu gihe k’imyaka itatu.” Yavuze ko ibikorwa byo muri icyo gice bizimurwa mu bice bitatu bikazasozwa mu mwaka wa 2021.

Mugwiza yavuze ko bimwe byimuwe umwaka ushize, ibindi bikazimurwa muri uyu mwaka n’utaha, ibya nyuma bikazimurwa mu mwaka wa 2021.

Abajijwe igikorwa ngo igishanga (cya Nyandungu) kiri munsi y’igice cy’ubu cyahariwe inganda (i Masoro mu Mujyi wa Kigali) kitanduzwa n’imyanda iva mu nganda, yavuze ko buri ruganda rusabwa kwishyiriraho uburyo bwo gutunganya amazi n’imyanda iturukamo, ku buryo nta myanda izava muri izo nganda ngo ige kwanduza ibishanga.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Biruta Vincent na we yagarutse kuri gahunda ihari yo gutunganya igishanga cya Nyandungu mu rwego rwo kukibyazamo amazi meza atanduye ashobora no kumena mu nzuzi cyangwa akifashishwa mu bindi bikorwa byo kubona amazi meza.

Ati “Dufite umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu, ni mu rwego rwo kurengera ibishanga no kubirinda, amazi yaho azaba ari meza ku buryo ashobora kugira umumaro mu buryo bunyuranye.”

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Vincent Biruta, asaba abagikorera mu bishanga kuvamo mu rwego rwo kurengera ibyabo n’ubuzima bwabo (Foto James R.)

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (REMA), bwagaragaje ko ibikorwa biri mu bishanga mu Mujyi wa Kigali ari 7.222 bigizwe n’inyubako, ububiko, amagaraji, ubwanikiro, ibikorwa by’ubucuruzi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe indege za drones mu kubarura no gufata amafoto y’ibishanga, ngo byatumye ibikorwa byose biri mu bishanga bibasha kumenyekana n’ingano yabyo, ni mu gihe n’imbibi zabyo n’imihanda zigaragara ku buryo metero 20 zisabwa n’itegeko kuva ku muhanda ujya ku gishanga zigaragara.

Avuga ko 79% by’ibikorwa biri mu gishanga bigizwe n’amazu yo guturamo, 10% ni inzu z’ubucuruzi, 3.18% ni inyubako batuyemo banacururizamo, ngo ugereranyije ibishanga birimo ibikorwa ku kigero cya 95% bibyangiza.

Yavuze ko 51% by’ubutaka buherereye mu gishanga bufitiwe ibyangombwa, 41% nta byangombwa bafite, abandi bafite ibyangombwa bya kera bitakijyanye n’igihe.

REMA igaragaza ko ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali byiganje mu mirenge ya Remera, Gisozi, Gatsata, Kinyinya na Kacyiru.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera Bafakurera Robert, na we yagaragaje igikorwa n’uru rugaga kugira ngo abikorera bavane ibikorwa byabo mu bishanga, aho ashimangira ko basabwa kubivamo ariko kandi hakubahirizwa amategeko mu guhabwa ingurane y’ibikorwa byabo.

Yunze mu rya Minisitiri Biruta ko bakwiye gufata iya mbere mu kwimura ibikorwa byabo kuko imyuzure ishobora no kubahombya no kwangiza ibyo bakora.

Abanyarwanda basabwe kubungabunga ibishanga no kubirinda ibikorwa bibyangiza kuko ari byo bifasha gufata amazi y’imvura aturuka ku misozi n’andi asanzwe mu butaka, bikarinda abaturage n’ibikorwaremezo kwangizwa n’imyuzure.

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.