Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Muri Mukura abakinnyi 13 muri 27 basoje amasezerano

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 21-07-2018 saa 09:02:29
Rutahizamu wa Mukura, Hakizimana Kevin wamaze kumvikana na Police FC

Ikipe ya Mukura yasoje shampiyona ya 2017-2018 ku mwanya wa 13 n’amanota 31. Ibi byose byabaye mu mwaka wa mbere w’umutoza Haringingo Francis, umurundi wazanye n’abakinnyi be yizera barimo Duhayindavyi Gael, Nshimirimana David na Iragire Saidi bari bavuye i Burundi.

Rutahizamu wa Mukura, Hakizimana Kevin wamaze kumvikana na Police FC

Abakinnyi benshi muri iyi kipe barangije amasezerano

Muri Mukura kimwe nk’andi makipe yose yo mu Rwanda, abakinnyi bose bagezemo mu 2016 basoje amasezerano kuko bahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri ubu  abakinnyi 13 ni bo basoje amasezerano. Aba ni  Kimanuka Jean Claude, Zagabe Jean Claude, Twagirayezu Fabien, Rugirayabo Hassan, Manirareba Ambroise, Ndayegamiye Abou, Bukuru Christophe, Hakizimana Kevin na Habihirwe Aristide. Hari  kandi Havugarururema Jean Paul Raro, Lomami Frank na Ntate Djumaine bari wahawe amasezerano y’amezi atandatu.

Hari abamaze gusohoka n’abashobora kwinjira

Amakuru aravuga ko Hakizimana Kevin rutahizamu w’iyi kipe uca ku ruhande, yamaze kwerekeza muri Police FC nk’uko na nyiri ubwite abyemeza.

Ku rundi ruhande Mukura ikomeje ibiganiro na Shyaka Bienvenu rutahizamu watsinze ibitego byinshi (29) muri shampiyona y’u Burundi wa Aigle Noir nk’uko na Haringingo Francis, umutoza w’iyi kipe yabyemeje.

Umutoza wa Mukura avuga azibanda cyane ku kugura ba rutahizamu bo kunganira Mutebi Rachid.

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.