Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Muri IPRC Kigali hagiye kubakwa ibibuga 6 bya Tennis

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 29-04-2018 saa 06:31:07
Uturutse ibumoso uwa 3 ni David Haggerty, akurikiwe na Uwacu, Tarak Cherif na Rwamukwaya ubwo bari mu muganda rusange wo gutunganya ahagi ye kubakwa ibibuga bya Tennis

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubumenyingiro (TVET), Rwamukwaya Olivier yatangaje ko mu guteza imbere imikino mu Rwanda, ku ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Kicukiro (IPRC Kigali) hagiye kubakwa ibibuga bitandatu bya Tennis bizafasha abana kuba abanyamwuga muri uwo mukino bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Uturutse ibumoso uwa 3 ni David Haggerty, akurikiwe na Uwacu, Tarak Cherif na Rwamukwaya ubwo bari mu muganda rusange wo gutunganya ahagi ye kubakwa ibibuga bya Tennis

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 28 Mata 2018, mu muganda rusange usoza ukwezi, wabereye ku ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Kicukiro (IPRC Kigali), hatunganywa ahazubakwa ibibuga bya Tennis mu rwego rwo guteza imbere siporo by’umwihariko umukino wa Tennis mu Rwanda.

Rwamukwaya yavuze ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburezi by’umwihariko mu masomo y’ubumenyi, Ikoranabuhanga, ubwubatsi n’Imibare (STEM and TVET) nk’amasomo akenewe cyane mu gutanga ubumenyi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo bityo umukino wa Tennis nawo urimo gukinwa kinyamwuga ukwiye kwitabwaho nk’andi masomo y’ubumenyingiro.

Ati “Ku masomo y’ubumenyingiro, nk’ubwubatsi, ikoranabuhanga, n’ibindi, twasanze siporo nayo irimo kuba umukino w’umwuga ikaba ikeneye ko abantu batozwa bakabasha kuyikora uko isabwa. Ni yo mpamvu hano twateganyije ko hazubakwa ibibuga bya Tennis ahandi hakazubakwa ibibuga by’indi mikino.

Turimo gutegura abanyeshuri dushaka ko nibava hano bafite ubumenyingiro bwo kubafasha gushaka akazi ku isoko ry’umurimo ariko bafite n’ubumenyingiro bwo gukina Tennis bakazaba abakinnyi bakomeye bayo, abayobozi bayo n’abandi banyamwuga muri rusange ku bijyanye na Tennis.”

Yavuze ko uburezi mu Rwanda ari ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu mu ntego, bukaba n’imwe mu nkingi z’ikerekezo k’igihugu 2020 kigamije kuvana u Rwanda mu bihugu bikennye cyane rukajya mu bifite ubukungu buciriritse.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Ntageruka Kassim yavuze ko umushinga wo kubaka ibibuga bya Tennis ku ishuri rya IPRC Kigali uzasigira u Rwanda abakinnyi beza ba Tennis.

Ati “Iyo abakinnyi bakina bacumbikiwe, babona ibyangombwa byose hamwe bituma bazamuka ariko iyo bavuga ngo ni ukugenda bashaka hirya no hino batari hamwe nta bwo bashobora gushyira hamwe kugira ngo bagere ku rwego rwiza”.

Yijeje ko nk’uko ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis ku Isi (ITF) risanzwe rifasha u Rwanda mu guteza imbere umukino wa Tennis, bagiye gutegura umushinga wo gusaba ubundi bufasha mu bijyanye n’ibikoresho by’abakinnyi.

Uyu muganda wo gutegura ahazubakwa ibibuga bya Tennis muri IPRC Kigali witabiriwe kandi na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ku Isi, David Haggerty n’uwo ku rwego rw’Afurika, Tarak Cherif, bari mu Rwanda mu nama y’Impuzamashyirahamwe ya Tennis muri Afurika na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, n’abandi bayobozi batandukanye mu bya Siporo.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.