Muri GS Camp Kigali  ni ho hizihirijwe umunsi wa Commonwealth

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 13-03-2019 saa 12:57:07
Ubwo muri GS Camp Kigali hizihizwaga umunsi wahariwe kuzirikana ibikorwa by’umuryango wa Commonwealth

Muri Werurwe buri mwaka  hizihizwa umunsi wahariwe kuzirikana ibikorwa by’umuryango  uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth day”.  Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe tariki 11 Werurwe 2019, ibirori bibera muri GS Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali ahari abana bagera kuri 600.

Ubwo muri GS Camp Kigali hizihizwaga umunsi wahariwe kuzirikana ibikorwa by’umuryango wa Commonwealth

Mu bikorwa byabaye, abanyeshuri bo muri iki kigo bagize ikiganirompaka banakina umukino wa Table Tennis.

Uyu muhango wari witabiriwe n’Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas watangaje ko uyu muryango wa “Commonwealth” ugizwe n’ibihugu 53 bakaba bishimira ko n’u Rwanda rwifatanyije n’ibi bihugu kwizihiza uyu munsi.

Yavuze ko kuba bizihije uyu munsi bahura n’abanyeshuri ari byiza kuko ari bo bazaba bakorera uyu muryango mu minsi iri imbere.

Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rwemalika Felecite  yatangaje ko baba bahise kuza mu bakiri bato kugira ngo babasangize zimwe mu ndagagaciro z’umuryango wa “Commonwealth” harimo n’imikino ihuza  abantu  bagakorana kandi nta macakubiri. Yakomeje avuga ko mu mikino hagomba kubamo ubwumvikane n’ubwubahane ari byo biranga umuntu ukora siporo nyawe.

Bamwe mu banyeshuri bo muri GS Camp Kigali bakinnye umukino wa Table Tennis. Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “RTTF”, Birungi John yatangaje ko ari byiza gutangira gukundisha abakiri bato uyu mukino kandi biri muri gahunda bihaye yo guhera mu mashuri.

Uwari uhagarariye abandi banyeshuri biga muri GS Camp Kigali, Ufitinema Mohamed yatangaje ko bishimiye kuba uyu munsi wizihirijwe mu kigo cyabo. Avuga ko ibikoresho by’umukino wa Table Tennis bari babifite ariko uyu mukino ukaba utakinwaga cyane ariko ko  ubu bagiye kubishyiramo ingufu.

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth” ugizwe n’ibihugu 53 birimo n’u Rwanda rwinjiyemo muri 2009. Muri siporo u Rwanda rwitabiriye “Commonwealth Games” inshuro 3 (2010, 2014 na 2018). Muri 2020, u Rwanda rukaba ruzakira inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa “Commonwealth”.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.