Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Muri gereza 14 hari izigifite ubucucike – NCHR

Yanditswe na admin

Ku ya 31-10-2017 saa 14:31:19
Nirere Madeleine uyobora NCHR aganira n'itangazamakuru

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, NCHR (National Human Rights Commission) yatangaje ko mu rwego rwo  gukora iperereza rijyanye no kureba uko uburenganzira bw’abagororwa n’imfungwa bwubahirizwa, basuye gereza 14 hirya no hino mu gihugu na za kasho za sitasiyo za polisi,  bavuga ko muri gereza 14 basanze harimo zimwe zigifite ubucucike bwo hejuru.

Nirere Madeleine uyobora NCHR aganira n’itangazamakuru

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Nirere Madaleine, avuga ko muri rusange impuzandengo y’ubucucike bwa gereza 14 basuye ari 100,2 %,

Nirere yabivugiye mu Nteko ishinga amategeko, ubwo yashyikirizaga abadepite raporo y’ibikorwa bya komisiyo by’umwaka wa 2016/2017, ndetse na gahunda y’ibikorwa  komisiyo iteganya gukora mu mwaka wa 2017/ 2018.

Hagarutswe kamdi ku kibazo cy’imfungwa n’abagororwa bafite ubumuga 12 akaba ari bo bari bafite imibereho ibagoye kuko bahora baryamye muri gereza cyangwa mu mavuriro yazo, Komisiyo yagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo ku bijyanye n’imibereho yabo muri gereza hakurikijwe ubumuga bafite.

Asobanura ko icyari kigamijwe ahanini basura amagereza, ngo ni ukumenya imibare y’abafungiye muri gereza, imiterere ya dosiye zabo, imibereho yabo muri rusange kimwe no gusuzuma ku birebana n’abagororwa  no kumenya niba abategetswe n’urukiko gutanga indishyi zikomoka ku cyaha bazitanga no kugenzura iyubahirizwa ryabyo.

Ku bijyanye n’ibibazo basanze ngo hari   ibibazo byo kutagira ibiryamirwa n’icy’imfungwa zitinda kugezwa muri gereza kandi zafatiwe ikemezo n’umucamanza cyo kuzifunga by’agateganyo iminsi 30.

Komisiyo  yasuye amagereza na za kasho  za sitasiyo za polisi 50 zo mu turere 17, hagamijwe kumenya imibare y’abafungiye muri gereza, imiterere ya dosiye zabo, imibereho yabo muri rusange.

Ku birego bisanzwe, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ibibazo bijyanye n’uburenganzira ku mutungo ari byo biza ku isonga kuko bingana na 704,  bingana na 34.73%, bikurikirwa n’ibirego ku burenganzira ku butabera bingana na 553 ari byo 27.28%,  ibigera kuri 76.3% byabonewe ibisubizo, ibingana na 1528 byarangije gukorerwa iperereza bishyikirizwa izindi nzego.

Depite Kayitare  Innocent yibanze ku kibazo kiri muri raporo kirebana n’abaturage bategereza iminsi 30 nyuma yo gutanga ubwisungane mu kwivuza batarabona ibyangombwa bibemerera kwivuza, asanga  byose bifitanye isano n’imikorere mibi y’ibigo nderabuzima n’ibitaro  abadepite basanga bikwiye kwikosora.

TWAGIRA WILSON

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.