Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Muri Expo 2019 hitezwe udushya twinshi turimo no gupima ADN

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 10-07-2019 saa 17:59:46
Imurikagurisha rya 2019 rizatangira tariki 22 Nyakanga 2019

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’itumanaho mu rugaga rw’abikorera (PSF) Eric Kabera, yavuze ko mu imurikagurisha rya 2019 hazaba harimo udushya dutandukanye turimo serivise zo gufata no gupima ibimenyetso by’amaraso hagamijwe kugaragaza amasano hagati y’abantu, ndetse no gutahura abanyabyaha hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ADN.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Kabera yagize ati: “Ni imurikagurisha rizaba ririmo udushya twinshi turimo aho hazatangwamo serivisi zo gupima ADN, aho bamurikira ari 905 ugereranyije na 700 h’ubushize, bivuga ko sitandi ziyongereye kubera ubwinshi bw’abamurika basaga 500.

Ikindi rizaba ririmo n’utundi dushya tuzafasha imigendekere myiza yaryo kuva ritangiye kugeza risoje. Urugero nk’ibikorwa remezo bijyanye n’imihanda mishya yabugenewe isohoka muri expo irimo amatara umuntu atarinze kongera kugaruka aho yinjiriye kuko dusanga bizagabanya uruvunganzoka n’umubyigano w’abantu bitabira expo, bityo n’umutekano ukarushaho kwiyongera ku buryo bugaragara’’.

Ku byerekeranye n’ibimurikwa bishobora kuzaba bije kumurikirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, Kabera avuga ko hazaba harimo imashini nini zikora imyenda zizamurikwa n’abikorera bo mu gihugu cy’u Bushinwa, ndetse n’ibyuma bikora imyenda yiswe Fabrics.

Harimo na bimwe mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda birimo za gato zigezweho, imigati, ndetse n’ibisukuti byiza bikorwa mu bihingwa byo mu Rwanda bikundwa n’abakiriya benshi, nk’uko umuyobozi wa Esthers Aid Rwanda Clare Effiong uyobora uwo muryango ufite uruganda rukora ibyo bicuruzwa yabibwiye Imvaho Nshya, akaba ari n’umwe mu bazitabira iryo murikagurisha.

Ku birebana n’imyiteguro yo kwimura aho expo izajya ibera mu murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, Kabera avuga ko uwo ari umushinga urugaga rw’abikorera rukirimo gutegura utarajya mu bikorwa.

Iri murikagurisha nyirizina biteganyijwe ko rizatangira ku ya 22 Nyakanga risozwe ku ya 11 Kanama 2019.

Imurika mpuzamahanga rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 22 rizitabirwa n’ibihugu 25 bimwe byo ku mugabane w’Afurika n’ahandi.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rutegura iryo murikagurisha rwatangaje ko hari ibihugu bigera kuri 5 bizaba byitabiriye ku nshuro ya mbere, muri ibyo bihugu harimo Madagascar, Indonesia, Cote d’Ivoire, Morocco, na Benin.

Imurikagurisha rya 2019 rizatangira tariki 22 Nyakanga 2019

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.