Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Muri 2024 amabuye y’agaciro azaba yinjiza amadorari miliyari n’igice

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 04-12-2018 saa 18:51:01
Uwa kabiri uturutse iburyo ni Gatare Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Mine, Gaze na Peterole ku munsi wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubucukuzi (RMB)

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Mine, Gaze na Peterole (RMB), bwatangaje ko intego yacyo ari ukuzinjiza amadorari miriyari imwe n’igice bitarenze mu mwaka wa 2024.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RMB, Francis Gatare, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2018 u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi ufite insanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa kinyamwuga, bwubahiriza ubuzima n’umutekano w’abakora mu birombe tunabungabunga ibidukikije”.

Avuga ku kwinjiza k’ubucukuzi, Gatare yagize ati “RMB ifatanyije n’abafatanyabikorwa turimo kuzamura umusaruro w’urwego rw’ubucukuzi, aho intego ari ukohereza hanze umusaruro nibura wa miliyoni 800 z’amadorari bitarenze 2020 na miliyari imwe n’igice bitarenze 2024 nk’uko bikubiye muri porogaramu ya Guverinoma y’imyaka irindwi.”

Avuga ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rumwe mu nzego zikomeye zigira uruhare mu kugabanya ubukene, guteza imbere ubukungu rukanatanga imirimo haba mu migi no mu cyaro.

Gatare ashimangira ko hari imbaraga zashyizwe mu kuvugurura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bukava ku rwego ruciriritse bukagera ku rwego rwa kinyamwuga.

Agaragaza ko ibi bizashoboka binyuze mu gushakisha amakuru ahagije ku mutungo uri munsi y’ubutaka, guteza imbere ishoramari, kongera agaciro k’amabuye acukurwa, ari na ko habungwabungwa ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage.

Ati “Ibi bizateza imbere ubukungu n’iterambere ry’inganda nkuko bikubiye muri politiki y’ubucukuzi mu Rwanda.”

Gatare avuga ko uyu munsi ari amahirwe yo kureba ibyagezweho no kumenya ahakiri icyuho mu rwego rw’ubucukuzi kugira ngo hafatwe ingamba. Ati “Hari byinshi umuntu yakwishimira byagezweho mu rwego rw’ubucukuzi mu gihe twifatanya n’Isi kwizihiza uyu munsi. Aha twavuga itegeko rishya rigenga ubucukuzi ryasohose mu kwezi kwa Kanama 2018, rikaba ryaraje gukemura ibibazo bitandukanye birimo ubuzima n’umutekano w’abacukuzi, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.”

Avuga kandi ko ingufu zashyizwe mu bushakashatsi ngo haboneke amakuru nyayo ku mabuye y’agaciro. Ati “Hari gahunda yo kugarura mu gihugu amakuru ku mabuye y’agaciro y’u Rwanda yari yarajyanwe n’Ababiligi mu gihe cy’abakoloni. Hasinywe kandi amasezerano hanatangwa impushya ku bashoramari bakomeye ngo bakore ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro mu Rwanda banayongerere agaciro.”

Uwa kabiri uturutse iburyo ni Gatare Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Mine, Gaze na Peterole ku munsi wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubucukuzi (RMB)

Yongeyeho ko usibye itegeko rishya ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri, hari no kuvugururwa politiki igenga ubucukuzi n’ibijyana nayo kugira ngo byose bifashe uru rwego gutera imbere. Hashyizweho kandi amatsinda y’abafatanyabikorwa agamije ibiganiro kugira ngo amategeko ashyirwe mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubucukuzi.

U Rwanda kuri ubu rwohereza hanze amabuye y’agaciro arimo zahabu, amabengeza (gemstones), gasegereti, Koruta na worufuramu. Hakomeje kandi ubushakashatsi bugamije gushakisha andi mabuye mashya afite agaciro.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.