Mureke kurangara, twikorere, twiteze imbere – Kagame

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 10-05-2019 saa 18:25:42
Perezida Paul Kagame mu Karere ka Rubavu yakiriwe n'abasaga ibihumbi ijana, abasezeranya ko ibyo basabye bazabihabwa, abasaba gukorera hamwe, Igihugu kigakomeza kwihuta mu iterambere

Perezida Paul Kagame arasaba Abanyarwanda kutarangara, ahubwo bagakorera hamwe, bakiteza imbere. Akaba yizeza ko umutekano uhari, kandi ibibazo bitarakemuka nk’iby’amashanyarazi, imihanda n’ibindi biri mu nzira yo gukemuka.

Ibyo Perezida Kagame yabivugiye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, ubwo yasozaga uruzinduko rwe yagiriraga mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu, mu nama yagiranye n’abaturage basaga ibihumbi ijana bagize Uturere twa Rutsiro na Rubavu, abibutsa amahirwe bashobora kubyaza umusaruro arimo ayo kubana neza n’abaturanyi, gucuruzanya, bityo abaturage b’ibihugu byombi bagatera imbere.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba kugira umwete bagakora kugira ngo iterambere rikomeze. Ati “Nimushyiraho umwete mugakora, uyu mugi n’ibyaro bikamera neza, nta kibazo tuzakomeza gutera imbere. Abantu bareke kurangara, twikorere, twiteze imbere, dukorere hamwe, igihugu cyacu gikomeze kibe intangarugero kuko kimaze kuba intangararugero mu iterambere no mu buryo gitera imbere.”

Perezida Kagame, abatuye aka karere yababwiye ko ubwo yajyagayo kwiyamamaza mu 2017 hari icyo yashakaga kandi baragikoze, bityo na we abizeza ko icyo basabye ari cyo amajyambere n’umutekano bagomba kubibona.

Akaba yabijeje ko umutekano uhari, ati “Uwashaka guhungabanya umutekano wacu age atekereza kabiri mbere yo kubijyamo. Akenshi bihera mu magambo gusa. Barabivuga cyane kurusha uko babikora.”

Ku bijyanye n’imikoranire n’abaturanyi, Perezida Kagame yagize ati “Dufite amahirwe yo kuba duturanye na Congo. Imibanire myiza iyo ibonetse turafatanya tugatera imbere. Abatuye Rubavu bagomba kubyaza amahirwe bafite yo gucuruzanya n’abaturanyi kandi bagakorana neza, ntimuyapfushe ubusa.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bibazo bikiboneka mu bikorwa remezo nk’imihanda, umuriro w’amashanyarazi utaragera kuri bose n’itumanaho, yizeza abaturage ko ibyo bigomba kubonerwa igisubizo vuba, abayobozi babigizemo uruhare kuko bishoboka.

Perezida Paul Kagame mu Karere ka Rubavu yakiriwe n’abasaga ibihumbi ijana, abasezeranya ko ibyo basabye bazabihabwa, abasaba gukorera hamwe, Igihugu kigakomeza kwihuta mu iterambere

Perezida Kagame yagize ati “Iby’amavuriro, imihanda, amashyanyarazi n’itumanaho n’ibindi byavuzwe turaza kubihagurukira. Turabitunganya cyangwa ababishinzwe turabatunganya.”

Musabyimana Mustafa wo mu murenge wa Busasamana watangiye kwikorera arangije amashuri yisumbuye, ni umwe mu baturage batanze ibitekerezo byabo, agaragaza aho ageze yiteza imbere.

Yavuze ko yatangiye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, aza kwagura ubuhinzi bwe nyuma y’amahugurwa yavuyemo muri Kenya, ubu uruganda yatangije rutunganya toni 40 mu cyumweru rumuha umusaruro wo kugemura mu gihugu cy’u Buholandi.

Ati “Ikerekezo mfite kijyanye n’umushinga mfite wo kumisha imboga n’imbuto nkabasha kubyohereza hanze nturagerwaho kuko amafanga miriyon 87 nasabye BDF sindabasha kuyabona ngo amfashe gushyira umushinga mu bikorwa”. Kuri iki kibazo, Perezida Kagame yasabye ababishinzwe muri BDF kubimufashamo agakomeza guteza imbere ibikorwa bye.

Mu Karere ka Rubavu, hari n’abaturage baturutse mu Karere ka Rutsiro baje kwakira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame. Yakemuye ibibazo abatuareg bari bafite, ibindi bihabwa umurongo w’uko byakemurwa

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.