Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Munyeshyaka yasabye ibigo by’amashuri kujya bigura umusaruro w’ibirayi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya Jan 30, 2018

Muri iki gihembwe k’ihinga, abahinzi b’ibirayi bari basabwe kongera imbaraga mu buhinzi bw’ibirayi, bityo bakagera ku musaruro mwiza kurushaho, ni nako byagenze kuko nk’uko abahinzi babyivugira, ngo umusaruro wariyongereye ku buryo hari abo byari bitangiye gutera impungenge, bakeka ko bashobora kuzabura isoko ry’umusaruro wabo. Ni yo mpamvu Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Munyeshyaka Vicent yasabye ibigo bya’mashuri kujya bigura ibi birayi.

Abahinzi b’ibirayi bashimiye Minisitiri Munyeshyaka na Leta muri rusange ko bitabwaho mu bihinzi bwabo (Foto MINICOM)

Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka yagiriraga urugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri mu turere twa Nyabihu na Rubavu, kuri uyu wa 25 kugeza ku wa 27 Mutarama 2018, yaganiriye n’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi bose, kuva ku muhinzi, umucuruzi, kugeza ku muguzi wabyo wa nyuma, hagamijwe kunoza ubucuruzi bw’ibirayi.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bashimiye Minisiteri y’Ubucuri n’Inganda kudahwema kubashyigikira, bityo bakaba barageze ku musaruro mwiza uruta uwo bajyaga babona, bityo banakomeza Gusaba Minisitiri Munyeshyaka ko Leta nayo yajya ibafasha gushaka amasoko, kugira ngo uyu musaruro bagezeho muri iki gihembwe k’ihinga utazabura isoko.

Mu bindi bibazo bagiye bagaragaza, harimo nk’uko abamamyi bakomeje gukaza umurego mu kugoreka ubucuruzi bw’ibirayi, bahenda umuhinzi.

Aha Minisitiri Munyeshyaka yabasabye gukorana n’inzego z’ibanze, bakajya batangira amakuru ku gihe, hirindwa ubumamyi bwo bukomeza gusubiza umuhinzi inyuma. Ku kibazo cy’uko umusaruro ushobora kuba mwinshi kurusha isoko, Minisitiri Munyeshyaka yababwiye ko Leta igiye gukora ubuvugizi bwose aba bahinzi bazayikeneraho, umusaruro ukabona isoko.

Amaze kugezwaho izi mpungenge z’uko umusaruro mwinshi ushobora kuzabura isoko, Minisitiri Munyeshyaka yahise ahura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byose biherereye mu turere twa Nyabihu na Rubavu, abasaba ko mu byo kurya bahahira abanyeshuri ibirayi byajya bibamo, cyane ko abenshi mu bayobozi b’ibi bigo bamubwiye ko batajyaga bagaburira abanyeshuri ibirayi, abasaba ko noneho batangira gukorana n’abahinzi, bakajya bagura umusaruro w’ibirayi.

Munyeshyaka yongeyeho ko Leta igiye kuvugana n’uruganda rutunganya ibirayi ruherereye i Nyabihu, maze rukajya rugura umusaruro w’abaturage ku bwinshi.

Muri uru rugendo Minisitiri Munyeshyaka yakoreye mu turere twa Rubavu na Nyabihu, yasuye abahinzi b’ibirayi, amakoperative n’amakusanyirizo.

MINICOM