Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Munyeshyaka azaganira n’abahinzi n’abacuruzi ku isoko ry’ibirayi

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Feb 20, 2018

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine ubwo bari imbere y’Inteko rusange y’Abadepite ejo hashize tariki 19 Gashyantare 2018, mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’ibibazo bombi babajijwe, Munyeshyaka  yatangaje ko ku wa Kane azajya mu karere ka Nyabihu hagamijwe gukemura ikibazo kikigaragara mu musaruro w’ibirayi kuko wabuze isoko.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ejo hashize

Nk’uko bikubiye muri raporo ya Komisiyo y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibidukikije, nyuma y’ingendo Abadepite bakoreye hirya no hino mu gihugu, hagarutswe ku bibazo by’umusaruro w’ibirayi upfa ubusa ndetse n’uko hashyirwaho igishushanyombonera k’inganda n’ibindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko isoko ry’ibirayi rikirimo ibibazo,  atanga ingero z’imirenge ibiri ya Kabatwa na Bigogwe mu Karere ka Nyabihu aho 45% by’umusaruro w’ibirayi waheze mu mirima, avuga ko ateganya kuzasura iyo mirenge 2 muri iki cyumweru, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’icyo kibazo.

Minisitiri Munyeshyaka yagize ati “Umwihariko mu bucuruzi bw’ibirayi ubu ugaragara mu mirenge 2 y’Akarere ka Nyabihu, turateganya kujyayo ejobundi ku wa Kane, tuganire n’abahinzi ndetse n’abacuruzi mu rwego rwo gukemura ikibazo mu buryo burambye kuko 45% by’umusaruro wabo ukiri mu mirima kuko wabuze isoko.”

Ku byerekeranye n’ikibazo k’ibirayi, kugeza ubu kitarakemuka, abahinzi bakomeje kwibwa n’abitwa abamamyi,  aho umusaruro munini w’abahinzi waheze mu mirima, biturutse ku masoko yo hanze y’igihugu atagihari nko muri Kongo, Uganda, Burundi n’ahandi.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite Mukama Abbas yagaragaje impungenge z’uko hari aho usanga abahinzi barasabye inguzanyo mu bigo by’imari, none ubu igihe k’ihinga kindi kikaba kegereje umusaruro wabo waraboreye mu mirima.   Ati “Nk’ubu ko hari ayandi masoko yagutse yo mu bindi bihugu nka Gabon, Sudani y’Epfo n’ahandi ibyo birayi u Rwanda rwagombye kubyoherezayo abahinzi ntibaharenganire.

Ku kibazo k’imitungo ya Leta yandagaye itabyazwa umusaruro irimo inyubako za sitasiyo za  RAB ndetse n’ubutaka bufite ubuso busaga ibihumbi bitanu, Minisitiri Dr Mukeshimana Geraldine yemera ko ikibazo ari inyubako, kandi ngo za sitasiyo enye za RAB zatangiye gusanwa, kandi ko ubutaka bufite ibihakorerwa nk’ubuhinzi bw’amashyamba, ubushakashatsi n’ibindi bikorwa.

Ku birebana n’igishushanyombonera k’inganda, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent yavuze ko kigiye gushyirwaho cyane ko ntacyari gihari, bikazafasha gukemura ibibazo by’inganda zimwe zishyirwaho zigakora ibintu bimwe.

Ku byerekeranye n’icyo gishushanyombonera, Minisitiri Munyeshyaka yabwiye Abadepite ko, inganda zose zigomba gushyirwa mu cyanya cyahariwe inganda zikava mu baturage. Uretse umwihariko wa zimwe mu nganda zigomba kuba hafi yaho zivana ibyo zikoresha nk’inganda z’icyayi n’ikawa zigomba kuba hafi y’imirima, kandi ngo icyo gihe MINICOM ikabanza kugishwa inama akaba ariyo itanga umurongo.