Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Munyaneza ni we wegukanye intera ya mbere ya Rwanda Cycling Cup 2018

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-03-2018 saa 08:40:41
Munyaneza Didier ubwo yageraga ku murongo ari uwa mbere

Abahungu (158 km)

  1. Munyaneza Didier 4h14’38”
  2. Uwizeyimana Bonaventure  4h15’09”
  3. Byukusenge Patrick  4h15’15”
  4. Ndayisenga   Valens 4h15’16”

Ingimbi (92km)

1.Nzafashwanayo Jean Claude 2h27’37”

2.Muhawenimana Jean Claude 2h27’37″

3. Mugisha Albert  2h30’38”

Abakobwa  (81km)

1.Irakoze Violette  2h33’03”

2.Tuyishimire Jacqueline 2h33’03”

3.Nzayisenga Valentine 2h33’08”

 

Ejo hashize tariki 24 Werurwe 2018 ni bwo habaye intera ya mbere ya Rwanda Cycling  Cup 2018    aho yegukanywe na Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu.

Iyi ntera  abasiganwa bahagurutse i Kigali basoreza i Huye gusa babanza kuzenguruka inshuro 6 basoza bakoze intera y’ibilometero 158.

Munyaneza Didier uri no mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23 ni we wegukanye iyi ntera aho yakoresheje amasaha 4, iminota 14 n’amasegonda 38.

Ku mwanya wa kabiri haje Uwizeyimana Bonaventure  wakoresheje amasaha 4, iminota 15 n’amasegonda 9 mu gihe ku mwanya wa 3 haje Byukusenge Patrick wegukanye Rwanda Cycling Cup 2017 aho yakoresheje amasaha 4, iminota 15 n’amasegonda 15. Aba bakinnyi bose bakaba bakinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu.

Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016 ni we waje ku mwanya wa 4 aho yakoresheje amasaha 4, iminota 15 n’amasegonda 16.

Munyaneza wegukanye iyi ntera ya mbere ya Rwanda Cycling Cup 2018 yageranye na Nsengimana Jean Bosco na Uwizeye Jean Claude mu mujyi wa Huye  bazenguruka inshuro 3 nyuma aza kubasiga  aho yazengurutse inshuro 3 wenyine birangira abatsinze.

Nsengimana  yasoje ku mwanya wa 13 naho Uwizeye Jean Claude asoza ku mwanya wa 14.

Munyaneza nyuma yo kwitwara neza yatangaje ko bitari byoroshye.  Ati “Niba mwabibonye  abankinnyi bose bari ku rwego rwiza ku buryo buri  wese yashoboraga gutsinda”.

 

Mu kiciro k’ingimbi, bahagurutse i Muhanga   bagera i Huye bazenguruka inshuro 2 basoza bakoze ibilometero 92. Nzafashwanayo Jean Claude ukinira Benediction ni we wegukanye iyi ntera aho yakoresheje  amasaha 2, iminota 27 n’amasegonda 37 yakurikiwe na Muhawenimana nawe ukinira Benediction na Mugisha Albert ukinira Amis Sportifs y’i Rwamagana.  Nkurunziza Yves ukinira Benediction wegukanye Rwanda Cycling Cup 2017 yasoje ku mwanya wa 7.

Mu bakobwa bahagurutse i Muhanga basoreza i Huye batazengurutse ku ntera y’ibilometero 81 maze Irakoze Violette ukinira Muhazi Cycling Generation yegukana iyi ntera akoresheje amasaha 2,iminota 33  n’amasegonda 3.  Yakurikiwe na Tuyishimire Jacqueline na Nzayisenga Valentine bombi bakinira ikipe ya Benediction.

Iyi ntera ya mbere ya Rwanda Cycling Cup 2018 yitiriwe kwibuka Byemayire Lambert umwe mu batangije ikipe ya CCA  ya Huye ndetse akaba yari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” wapfuye mu 2016.

Nk’uko bisanzwe aya masiganwa aterwa inkunga na Skol na Cogebanque. Isiganwa ritaha rizaba tariki 19 Gicurasi 2018 aho abasiganwa bazahagurukira i Kayonza bagasoreza i Gicumbi.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.