18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Munyakazi Sadate yahagaritse inzego zose za  Rayon Sports

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 10-08-2020 saa 15:49:23
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate yashyize ahagaragara urwandiko rugaragaza ko inzego zose z’Umuryango wa  Rayon Sports zihagaritswe uretse Komite nyobozi gusa.

Muri iyi baruwa yanditswe  kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, Munyakazi agaragaza ko  ashingiye ku ibaruwa  yandikiwe n’Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) tariki 07 Kanama 2020, imusaba guharika inzego zose z’Umuryango wa Rayon Sports,  amenyesheje abari bagize izindi nzego  z’Umuryango ko zibaye zihagaritswe kubera igikorwa cyo kunononsora  amategeko shingiro  cyazarangira akaba ari bwo hajyaho inzego  zijyanye n’ayo  mategeko.

Muri izi nzego harimo  komite y’abafana, akanama ngishwanama, Komite  y’imena igizwe n’abayoboye ikipe ya Rayon Sports n’izindi.

Iyi baruwa ije  nyuma y’aho tariki 08 Kanama 2020 itsinda y’abafana ba Rayon Sports bagera kuri 27  barimo abahoze bayiyobora  bandikiye  Munyakazi Sadate bamusaba  gutumiza inama y’Inteko Rusange idasanzwe.

Mu yindi baruwa yandikiwe by’umwihariko iri tsinda, Munyagakazi Sadate yagaragaje ko  inama y’inteko rusange idasanzwe  basabye idashobora gutumizwa kuko uretse Komite Nyobozi, izindi nzego zose zabaye zihagaritswe. Akaba yabasabye guhita bahagarika ibikorwa byose bakoraga mu zina ry’Umuryango wa Rayon Sports.

Munyakazi Sadate yagiye ku buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports muri Nyakanga 2019 asimbuye Muvunyi Paul wari umaze guhesha iyi kipe ya Rayon Sports igikombe cya shampiyona ya 2018-2019.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Munyakazi Sadate yahagaritse inzego zose za  Rayon Sports”

  1. SADATE M!!!uyu mugabo arakomeye ayobora neza pe ndamukunda cyane……….ahubwo RGB ni nifashe cyane #sadate wacu.azatugezayo kure cyaneeeeeee tuzatwara nibikombe byinci hafi yantabyo mukiciro gikaze kiri hafi yaza magaju na zebra.hhhhhhh#adil m wacu.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.