Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Munyakazi Déo ashaka kumenyekanisha inanga mu mahanga

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 18-02-2019 saa 16:33:25
Munyakazi Déo, umuhanzi umwe mu bazwiho gucuranga inanga

Munyakazi Déo uririmba akaba acuranga n’inanga yatangarije aravuga ko mu myaka mike izaza yifuza ko inanga izaba imaze kumenyekana mu bihugu binyuranye byo ku Isi.

Ikifuzo ke uyu muhanzi avuga ko ari uko buri muntu wese ku Isi yazajya abona inanga akamenya ko ikomoka mu Rwanda.

Munyakazi avuga ko kandi yiyemeje kuzajya atanga ubutumwa abinyujije mu gucuranga inanga aho azajya akorera ibitaramo yaba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.

Ashimangira kandi ko ubutumwa bwe yifuza ko bwajya bugera ku ngeri zitandukanye z’abantu.

Mu rwego kandi rwo gukomeza kwagura ubuhanzi bwe, Munyakazi Déo yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ndi amahoro” avuga ko ari indirimbo yo mu gitabo yaririmbye akoresheje inanga mu buryo bwo gucuranga iyo ndirimbo.

Igitekerezo cyo gufata indirimbo zo mu gitabo akazicuranga n’inanga yavuze ko yakigize kuva hambere ngo kandi yaje kugerageza kuziririmba muri ubwo buryo biramushobokera.

Iyo ndirimbo yasohoye Munyakazi Déo yavuze ko abantu bayishimiye. Avuga kandi ko ahantu hatandukanye ajya kuririmbira anabacurangira inanga banyurwa n’uburyo abataramira.

Kuva yatangira ubuhanzi yagiye abasha gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri aka karere ndetse no ku mugabane w’u Burayi mu Bufaransa i Paris mu gitaramo kiswe “Les pritemps des poetes n’i Berlin mu Budage aho yari yatoranyijwe mu bahanzi Gakondo bagombaga gutaramirayo.

Mu 2012 avuga ko ari bwo yatangiye kwiga inanga. Mu ndirimbo afite harimo iyitwa “Rwanda” yakoranye n’umuhanzi witwa Joss Stone, “Izabikora”, “Itaranto” kandi afite n’izindi nyinshi.

Munyakazi Déo, umuhanzi umwe mu bazwiho gucuranga inanga

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.