Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Munezero arishimira iterambere akura mu buhinzi bwa kawa

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 31-05-2019 saa 17:33:39
Munezero Jacqueline watejwe imbere n'ubuhinzi

Munezero Jacqueline atuye mu kagari ka Mataba Umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, yiteje imbere abikuye ku buhinzi bwa kawa akaba abishishikariza n’abandi.

Munezero avuga ko mbere hari abagore bari bafite imyumvire ko ikawa ari iya abagabo, umugore akayikorera imirimo yose ariko mu gihe cyo kuyigurisha no gufata amafaranga agafata umugabo akaba ariwe uyafata, ngo iyo myumvire iragenda ihinduka n’abagore bumva ko byose bishoboka na bo bashoboye guhinga kawa.

Munezero Ati : “Ndi umuhinzi wa kawa zanteje imbere, kawa iyo wayitayeho ugera ku byo wifuza, navutse ababyeyi bange ari abahinzi ba kawa, niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ababyeyi bampaye ikawa ibiti 100 babanza kuntoza kuyikorera bati mwana wacu tuguhaye ifi ariko turakwigisha n’uburyo ugomba kuyirobera kuko ubuzima burahinduka nta bwo tuzahorana.”

Avuga ko babanje kumwigisha gukorera ikawa, bamwigisha gushyiraho ifumbire, kuyisasira, bamwigisha kuyikonorera bituma ngo abyiruka akunze ikawa bityo, uko ayikorera ikarushaho kumuteza imbere.

Munezero avuga ko yakuze akunda kawa akabasha gukuramo amafaranga akagura ibyo akeneye ndetse akabasha no kwiteza imbere rimwe na rimwe akitangira amafaranga y’ishuri n’ibindi.

Ati : “Ikintu cya mbere nakuyemo ibiro 45 mbigurisha ku mafaranga y’u Rwanda 110 ku kiro k’igitumbwe, amafaranga avuyemo nyagura imyambaro n’ihene, kuri ubu ngeze ku ikawa 1000, iyo zereye rimwe nsarura toni esheshatu ku mwaka.”

Munezero avuga ko hari byinshi amaze kugeraho birimo kongera ubutaka,yaguze inzu arayivugurura, afite inka, n’ibindi.

Ati : “Ibyo nagezeho ni byinshi nakomeje kwiga amashuri abanza ndayarangiza, ayisumbuye ndayarangiza rimwe na rimwe nkiyishyurira amafaranga y’ishuri ndangije kwiga nshinga urugo no mu rugo nkomeza guhinga kawa, ubu mfite ibiti 1000, nongeye ubutaka, naguzemo inzu y’ubucuruzi nyiguze miriyoni eshatu ndayivugurura ubu ndayikodesha, ubu igeze ku gaciro ka miriyoni esheshatu, naguze ubutaka burenze miriyoni ebyiri, naguze inka ebyiri kugira ngo mbashe kubona ifumbire, mfite urutoki rungana na hegitari narwo iyo nsaruye rimwe nshobora gusarura ibitoki by’ibihumbi nka 50.”

Asaba urubyiruko kwita ku gihingwa cya kawa ndetse bagatangira kwizigamira bahereye kuri duke.

Munezero Jacqueline watejwe imbere n’ubuhinzi

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.