Mulisa yashimiye abakinnyi ba APR begukanye igikombe k’irushanwa ry’Intwari

Yanditswe na Bizimana Eric na Nkomeje Guillaume

Ku ya 04-02-2019 saa 07:06:51
Abakinnyi b'ikipe ya APR FC bishimira igikombe k'irushanwa ry'Intwari bari bamaze kwegukana

Mulisa Jimmy, umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, yashimiye abakinnyi b’iyi kipe bakoze ibishoboka byose bagatsinda mukeba, Rayon Sports bakayitwara igikombe k’irushanwa ry’Intwari, ry’uyu mwaka wa 2019.

APR FC yegukanye iki gikombe itsinze Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa gatatu w’iri rushanwa wabereye kuri Sitade Amahoro, i Remera tariki 01 Gashyantare 2019.

Ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominiko Xavio, wahoze muri Rayon Sports ku munota wa 28 w’umukino ku mupira wazamuwe neza na Issa Bigirimana wari kumwe n’abakinnyi 3 ba Rayon Sports ahitamo kuwuha Xavio wari usigaye wenyine.

Nk’uko Jimmy Mulisa, umutoza mukuru wa APR FC yabigarutseho nyuma y’umukino, yashimiye abakinnyi imyitwarire, umuhate n’ishyaka bagaragaje mu mukino.

Yavuze ko bumviye inama bahawe n’abayobozi bakuru b’Ingabo zo guha agaciro iri rushanwa, kandi bumvaga ko gutsinda mukeba bibagarurira ikizere nyuma yo gutangira nabi iri rushanwa aho bari batsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 ku munsi wa mbere baza ariko kunyagira Etincelles FC ibitego 4-0 ku munsi wa kabiri.

APR FC yatwaye igikombe ifite amanota 6, yahawe sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye, AS kigali yaje kuba iya kabiri nyuma y’uko isitaye ikanganya na Etincelles FC igitego 1-1, aho yagize n’amanota 5 yo yahawe sheki ya miliyoni 3.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports yabaye iya gatatu n’amanota 4, yahawe sheki ya miliyoni 2 naho Etincelles FC ya nyuma (4), ihabwa miliyoni 1.5.

Mu kiciro cy’abagore, AS Kigali yegukanye igikombe itsinze Scandinavia kuri penariti 4-3, ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki 31 Mutarama 2019.

AS Kigali yashyikirijwe igikombe giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 750 naho Scandinavia ihabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana 5.

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bishimira igikombe k’irushanwa ry’Intwari bari bamaze kwegukana

Umwanditsi:

Bizimana Eric na Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.