Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Mukura yabonye umufatanyabikorwa mushya, Mobisol

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 08-03-2019 saa 09:56:50
Umunyamabanga mukuru wa Mukura, Siboyintore Theodate

Ikipe ya Mukura yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu n’ikigo gikwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba cya Mobisol.

Aya masezerano ashobora kuvugururwa akagera ku myaka itatu ateganya ko Mukura izajya yungukira ku bikorwa Mobisol yamamaje mu mikino yayo.

Siboyintore Theodate, umunyamabanga mukuru wa Mukura yirinze kuvuga agaciro k’amafaranga kubera ko ngo bizajya biterwa n’uburyo ibikoresho by’iyi sosiyete birimo gucuruzwa mu majyepfo.

Siboyintore ati: “Muri ayo mezi atandatu twumvikanye ko Mobisol yamamaza ibikorwa byayo ibinyujije mu mikino muri Mukura. Ku bijyanye n’amafaranga n’ibyo bazagenera Mukura, turacyabiganira n’ubuyobozi bwa Mobisol.”

Gusa Imvaho Nshya ifite amakuru y’uko iyi kipe izajya ihabwa miliyoni 3 buri kwezi.

Ushinzwe ubucuruzi muri Mobisol, Butoyi Blaise avuga ko amafaranga Mukura izajya ibona azanaturuka ku mishinga izajya itegura.

Ati: ”Amasezerano twagiranye ni amasezerano azagenda avugururwa uko igihe kizagenda bitewe n’imishinga izaba ifite, igenda iyagura ishaka ubufasha bwacu ni ko natwe tuzagenda tuyitera inkunga ariko cyane cyane dushishikariza abafana ba Mukura gukoresha ibicuruzwa bya Mobisol kuko guhera uyu munsi hazajya haba harimo umugabane munini ujya mu kigega cya Mukura.”

Arakomeza ati: “Nabwo wamenya ngo ni amafaranga angahe kuko bizajya biterwa n’imishinga bateguye. N’imishinga yindi bazajya bifuza kujyamo yo guteza imbere ikipe, tuzajya tuyigiramo uruhare. Tuzajya twitabira ibikorwa byo kwamamaza ikipe ya Mukura, aho izaba iri hose; ku mikino, ku mbuga za interineti zacu cyangwa izabo, ku myenda n’ubundi buryo butandukanye.”

Mukura ibonye uyu mufatanyabikorwa ikaba yari ikeneye nibura miliyoni 95 kugira ngo isoze uyu mwaka w’imikino. Iyi kipe isanganwe Volcano Express itanga miliyoni 51 n’Akarere ka Huye katanze asaga miriyoni 60.

Mukura iri mu rugamba rwo guharanira igikombe cya shampiyona aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 irushwa amanota ane na APR FC ya mbere n’amanota 45 mu gihe Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 43.

Ni nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018 nyuma y’imyaka 26.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura, Siboyintore Theodate

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.