Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Mukura yabonye itike y’ijonjora rya gatatu mu mikino y’Afurika  

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Dec 23, 2018

Mukura 0-0 Al Hilal Obeid (5-4)

Ikipe ya  Mukura  yabonye  itike y’ijonjora rya gatatu  mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total  CAF Confederation Cup 2018-2019”  nyuma yo gusezerera ikipe ya Al Hilal Obeid yo muri Sudani  kuri penaliti 5-4  nyuma yo kunganya  0-0 mu mikino yombi.

Umukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga tariki 22 Ukuboza 2018, Mukura yanganyije na Al Hilal Obeid  0-0  ari nako byari byagenze mu mukino ubanza. Nyuma yo kunganya 0-0 muri iyi mikino yombi hitabajwe penaliti, Mukura yinjiza 5 mu gihe Al Hilal Obeid yinjije 4.

Abakinnyi ba Mukura hamwe n’umutoza mu byishimo nyuma yo gusezerera ikipe ya Al Hilal Obeid yo muri Sudani

Mukura ni yo yihariye igice cya mbere cy’umukino ikina umupira mwiza wo guhanahana ariko bikagorana kugera imbere y’izamu cyane ko ba rutahizamu, Lomami Frank na Ndayishimiye Christophe bagorwaga n’igihagararo cya ba myugariro barebare ba Al Hilal.

Mu gice cya kabiri Haringingo Francis, umutoza mukuru wa Mukura yakoze impinduka akuramo Lomami Frank yinjiza Twizerimana Onesme waje kubona uburyo butatu bw’igitego akabupfusha ubusa ku munota 54 na 69. Al Hilal yakinaga yugarira nayo yacungiraga kuri rutahizamu Muhammed Mussa Teye wagoye ba myugariro ba Mukura.

Mukura yakinnye umukino mwiza ariko kureba mu izamu biranga

Mukura yakomeje kwiharira umukino mu minota ya nyuma y’umukino ariko impinduka umutoza yakoze zo kwinjizamo Iddy Djuma asimbuye Iradukunda Bertrand na Rugirayabo Hassan asimburwa na Ndizeye Innocent ntiyatanga umusaruro.

Frank Nuttal, umutoza wa Al Hilal Obeid yabwiye abanyamakuru ko bakinnye neza nubwo batatsinze umukino. Ati “Abakinnyi bari bakurikije amabwiriza nabahaye, ni ikipe yange yumva. Icyo navuga ndashimira Mukura kubera insinzi.”

Haringingo Francis, umutoza wa Mukura yemera ko umukino wabagoye cyane kubera batabashije kwinjiza igitego.

Ati “Umukino watugoye, bari baje kugarira banashaka kunganya. Gusa icyo nabonye Al Hilal bakinnye umukino utandukanye n’uwa mbere. Twagerageje kubaka umukino wacu. Gusa kuba baje basubira inyuma ni uko batari bizeye insinzi. Igikuru ni uko dukomeje.”

Mukura yageze mu kiciro cya kabiri imaze gusezerera Free States Stars yo muri Afurika y’epfo mu ijonjora rya mbere. Igomba kumenya iyo bazahura nyuma ya tombola izaba tariki 28 Ukuboza 2018 izahuza amakipe yarenze ijonjora rya kabiri  n’amakipe azasezererwa mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo «Total CAF Champions League 2018-2019.»

Abakinnyi babanjemo  ku  mpande zombi

Mukura: Rwabugiri Umar, Iragire Saidi, Nshimirimana David, Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Duhayindavyi Gael, Munyakazi Youssuf, Ciza Hussein, Lomami Frank, Iradukunda Bertrand na Ndayishimiye Christophe.

Al Hilal: Ahmed Muhammed, Omer Suliman, Gesalla Abderhman, Ali Omer, Elhami Ahmed, Mudhatir Ibrahim, Mohammed Teya, Yousif Ibrahim, Moajad Maki, Mohammed Hassan na Ahmed Ibrahim.

Byari ibyishimo ku bakinnyi n’abakunzi ba Mukura