Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Mukura mu biganiro na rutahizamu watsinze ibitego 29 i Burundi

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 19-06-2018 saa 09:23:37
Shyaka Bienvenu wifuzwa n'ikipe ya Mukura

Amakuru yatangajwe na Haringingo Francis, umutoza mukuru wa Mukura aremeza ko batangiye  ibiganiro na rutahizamu Shyaka Bienvenue wa Aigle Noir wayoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona  y’u Burundi ya 2017/2018.

Shyaka Bienvenu wifuzwa n’ikipe ya Mukura

Shyaka ni umwe mu bakinnyi batunguranye muri uyu mwaka mu Burundi aho yatsinze ibitego 29 wenyine mu mwaka we wa mbere muri Aigle Noir yajemo avuye muri Rusizi FC akaba afite amasezerano y’imyaka 5 nk’uko amakuru Imvaho Nshya ikura i Burundi abyemeza.

Haringingo agaragaza ko ubwo shampiyona y’u Rwanda izaba irangiye azasubira i Burundi kurangizanya n’uyu musore ukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Aganira n’Imvaho Nshya yagize ati « Ndi gushaka rutahizamu ukomeye, kuko twe kubona amahirwe ari ibintu bitworohera cyane ariko kuyatsinda ni ibintu bitugora, hari ba rutahizamu tumaze kuvugana, hari uwatsinze ibitego byinshi i Burundi, we twamaze kuvugana, ntegereje gusa akanya ko kujya mu Burundi muvugishe. Hari n’abandi basatirizi tumaze kubona hano muri shampiyona, ntekereza ko mu mwaka utaha ariho hambere nzashyira ingufu kugira ngo tubone ibitego ».

Haringingo umaze umwaka we wa mbere ashimangira ko ubusatirizi bwe butitwaye neza.

Ati Ahandi dufite abakinnyi bakina neza ariko ba bandi bazi gutsinda bo ntabo, ba rutahizamu mfite nta bitego byinshi bafite ariko ubaze inshuro bagera imbere y’izamu usanga ari nyinshi cyane. Umukinnyi upfa kugerageza ni Ndayishimiye Christophe, ni we umaze gukina imikino mike, ntarakina imikino myinshi ariko ararusha ibitego abamaze gukina imikino myinshi. Nge mbakoresha imyitozo yo gushota kenshi mu izamu ariko bajya mu mukino ntibabikore’’.

Mukura yatangiye igendera kuri Mutebi Rachid, rutahizamu ukomokoka muri Uganda waje guhura n’imvune aguma ku bitego birindwi muri shampiyona.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.