Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Mukura izerekeza muri Afurika y’Epfo ifite intego yo kwitwara neza

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Nov 24, 2018

Ikipe ya Mukura  ku wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018  ni bwo izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo aho izaba igiye gukina n’ikipe ya Free State Stars mu mukino ubanza mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2018-2019” uzaba tariki 28 Ugushyingo 2018.

Mukura yiteguye kwitwara neza mu mikino y’Afurika aho izakina na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo

Yaba umutoza mukuru w’iyi kipe ndetse n’abakinnyi bavuga ko intego  bagiye kujyana ari ukwitwara neza kuko bamaze iminsi bitegura.

Umutoza mukuru wa Mukura, Haringingo Francis yemeza ko amaze iminsi ategura abakinnyi be mu mutwe kugira ngo abereke ko imikino y’Afurika ari imikino isanzwe.

Ati “Abakinnyi twabateguye mu mutwe, mu kibuga, ku ngufu no muri tekinike. Urebye abakinnyi benshi dufite ntibarasohoka gusa hari n’abandi dufite bamenyereye amarushanwa no  gukina imbere y’abandi bantu bashya. Twasabye abakinnyi bamaze kumenyera kubwira bagenzi babo ko ari ibintu bisanzwe, bakababwira ko umupira w’Afurika ari umwe.”

Nkomezi Alexis visi kapiteni wa Mukura asanga kuba iyi kipe yiganjemo abakinnyi bakinnye imikino myinshi mu kipe y’igihugu nkuru y’u Burundi n’iy’u Rwanda bitazabagora cyane anavuga ko  umutoza yaberetse uko bagomba kuzahangana n’imipira  miremire ya Free State Stars .

Myugariro wa Mukura, Iragire Saidi ahamya ko bazakomereza ku bihe byiza bari bamaze iminsi muri shampiyona aho bari ku mwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo kunganya umukino umwe mu mikino itanu indi yose bakayitsinda.

Umutoza Haringingo Francis avuga kandi ko yagerageje kwereka abakinnyi be uburyo ikipe bahanganye ikina nuko bazayitwaraho.

Ati “Ni ikipe ifite abakinnyi bafite ubunararibonye, bakinisha imbaraga nyinshi. tumaze iminsi tureba imikino bakinnye muri shampiyona, tugerageza gutegura tugendeye ku buryo twababonye. Gusezerera iriya kipe birashoboka, ni ikipe nk’izindi, tugomba kugenda dufite ikizere kandi tuzakina nkuko twari tumaze iminsi dukina muri shampiyona kuko tugiye twarakinnye imikino n’amakipe akomeye muri shampiyona”.

Visi Perezida wa Mukura, Nayandi Abraham avuga ko ikipe izagenda ihagaze neza mu buryo bwose nyuma yo gushyigikirwa mu buryo bw’amikoro n’abakunzi bayo

Agira “Twagize amahirwe, dukinira i Johanesburg, tuzagenda n’indege itazahagarara mnzira, tuzagenda tugereyo uwo munsi ku buryo bizaba byoroshye. Ubushobozi bwo kugenda ahanini bwavuye mu nama yahuje abatuye Akarere ka Huye baba ahandi yabereye i Kigali n’abandi bose bakunda Mukura bikoze ku mufuka abantu ku giti cyabo  umwe aduha miliyoni n’undi akaduha miliyoni gutyo. Naho abaterankunga batubwiye ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka  batari bakabiteguye ariko ubutaha bazadushyiramo”.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”  ryari ryandikiye Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” risabira inkunga ikipe ya Mukura na APR FC zizahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika  ariko MINISPOC isubiza ivuga ko bidashoboka kuko mu bikorwa bazakorana  muri uyu mwaka wa 2018-2019 bitarimo. Gusa hashie imyaka 2 MINISPOC izafasha amakipe yitabira imikino y’Afurika.

Mukura igiye gusohokera u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018  nyuma y’uyu mukino ubanza uzabera muri Afurika y’Epfo, tariki 05 Ukuboza 2018   izakira  Free State Stars mu mukino wo kwishyura i Huye. Ikipe izakomeza izahura Al Hilal Obeid yo muri Sudani   mu ijonjora rya kabiri.