Mukura izatangira ikina na Unity, Rayon Sports na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 23, 2019

Tariki 04 Kamena 2019 ni bwo hazatangira imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2019. Ikipe ya Mukura ifite iki gikombe giheruka izatangira ikina na Unity FC yo mu kiciro cya kabiri naho Rayon Sports yakinnye umukino wa nyuma ihure na AS Kigali.

Tombola y’uko amakipe azahura  yabereye ku kicaro cya FERWAFA  tariki 22 Gicurasi 2018 yasize  amakipe 20 mu bagabo azahura aho ikipe zizakina umukino ubanza n’uwo kwishyura itsinze imikino yombi igakomeza mu kiciro gikurikiraho.

Ikipe ya Mukura yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2018 izahura na Unity FC yo mu kiciro cya kabiri, umukino ubanza ubere i Huye tariki 04 Kamena 2019 naho uwo kwishyura ubere i Kigali tariki 07 Kamena 2019.

Uretse Mukura, ikipe ya Rayon Sports iheruka iki gikombe muri 2016 izatangira ikina na AS Kigali iheruka iki gikombe muri 2013. Umukino ubanza ni AS kigali izakira  naho uwo kwishyura Rayon Sports yakire.

 Uko izindi zipe zatomboye

Ikipe ya Hope FC   izakina na  Gasogi United zose zo mu kiciro cya kabiri. Interforce ikine n’Intare FC naho Sunrise FC ikine na  Espoir FC. Imikino ibanza izaba tariki 04 Kamena 2019 naho iyo kwishyura ibe tariki 07 Kamena 2019.

Indi mikino, Gicumbi FC izakira  Police FC, Vision FC  yakire  Bugesera FC, ikipe ya APR FC   ikine na  Rwamagana City  FC, Etoile De L’Est ikine na  Kiyovu  naho  Marines FC  ikine na  Etincelles FC. Imikino ibanza izaba tariki 05 Kamena 2019 naho iyo kwishyura ibe tariki 08 Kamena 2019.

Nyuma y’iyi mikino amakipe azatsinda azakomeza ubwo 10 hanyuma hiyongereho 6 azaba yasezerewe ariko yitwaye neza akomeze muri 1/8.

Mu kiciro cy’abahore amakipe yashyizwe mu matsinda

Bwa mbere hagiye gukinwa irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro mu kiciro cy’abagore, amakipe azitabira yashyizwe mu matsinda 3. Itsinda A ririmo  AS Kigali, Inyemera  na  AS Kabuye. Mu itsinda B harimo  Rugende, Kamonyi  na  Scandinavia  ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona naho mu itsinda C harimo  ES Mutunda, Freedom De Gakenke  na  Bugesera WFC.

Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro mu kiciro cy’abagabo ni yo  ihagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup”.

Mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro riheruka, ikipe ya Mukura ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Rayon Sports  kuri penaliti 3 kuri 1 nyuma yo kunganya 0-0.

Mukura ifite igikombe cy’Amahoro giheruka cya 2018 izatangira irushanwa rya 2019 ikina na Unity FC