Mukura irashaka amikoro ayigumisha mu makipe ahatanira ibikombe

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 04-03-2019 saa 16:40:31
Perezida w'ikipe ya Mukura, Nizeyimana Olivier avuga ko bagomba gushaka ubushobozi bwo gufasha ikipe gukomeza kwitwara neza

Inama y’inteko rusange y’umuryango wa Mukura Victory Sports et Loisirs yemeje ko hagiye gushakwa amikoro afatika azatuma Mukura iguma mu makipe akomeye kandi ahatanira ibikombe hano mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko Mukura yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2018 inasohokera u Rwanda mu mikino y’Afurika “ CAF Confederation 2018-2019”. Kuri ubu ikaba iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2018-2019.

Umwe mu bagize komisiyo y’umutungo muri Mukura, Karemera Thierry asobanura ko gusohokera u Rwanda byatumye iyi kipe ifata imyenda ya miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda ari nayo mpamvu bakomeje gushaka abandi bafatanyabikorwa bashobora gusinyana amasezerano y’ubufatanye barimo nka Mobisol n’abandi.

Kugeza ubu Mukura yinjije miliyoni 186 231 540 zirimo miliyoni 63 zatanzwe n’akarere ka Huye, miliyoni 51 128 000 zavuye ku mufatanyabikorwa mukuru Volcano Express, miliyoni 19 473 240 zinjiye ku bibuga, miliyoni 24 102 500 zatanzwe n’abakunzi ba Mukura, miliyoni 13 zaturutse muri Ferwafa na miliyoni 1.3 zavuye mu kugurisha abakinnyi.

Anagaragaza ko Mukura imaze gusohora kugeze uyu munota miliyoni 197 231 340 agizwe ahanini na miliyoni 67 587 800 zagendeye mu mikino y’Afurika iyi kipe yitabiriye.

Perezida wa Mukura, Nizeyimana Olivier avuga ko bagomba gushaka ubushobozi bwo kwishyura iyi myenda no gukomeza kwitwara neza.

Ati: “Nibyo dufite ibibazo, dufite imyenda, kandi dufite gahunda ko ikipe igomba gukomera. Ibyo bidusaba kwitanga. Bigaragara ko icyuho ari kinini, niyo mpamvu twashyizeho imihigo kugira ngo icyo cyuho tukigabanye, dukomeze dutere imbere. Hari abafatanyabikorwa bari kuvugana na komisiyo y’umutungo ntibararangiza ariko dufite icyizere ko hari ibigiye guhinduka bijyanye n’amikoro.’’

Umuyobozi wa Mukura ashimangira ko bifuza gukomeza kwitwara neza bakanaguma mu makipe akomeye aho bikunze batwara igikombe cya shampiyona cyangwa icy’Amahoro

Ati: “Hari igihe twigeze kuvuga ngo birashoboka ko twagiye mu rwego tutarimo ariko nyuma turavuga tuti reka dukomeze . Icyo twabonye urwego rwa Mukura ni uru, ibyo kujya hasi ntibishoboka, ntabwo tubishaka rwose. Mukura ni iyi cyangwa iri hejuru yayo.”

Sebutege Ange, umuyobozi w’akarere ka Huye we avuga ko biteguye gushyigikira Mukura mu buryo bwose bushoboka. Ati: ”Nk’ubuyobozi bw’akarere twishimira kugira umufatanyabikorwa mwiza nka Mukura . Icyo navuga inama n’ibindi dusabwa (mu buryo bw’amikoro) twiteguye kubikora.”

Hatowe umunyamabanga mushya

Muri iyi nama y’inteko rusange ya Mukura hatowe umunyamabanga mushya ari we Siboyintore Théodate akaba yaratorewe manda y’umwaka umwe uzarangira ubwo komite nyobozi ya Mukura izaba isoje manda mu mwaka utaha wa 2020. Siboyintore wasimbuye Niyobuhungiro Fidele weguye muri Nyakanga 2018 yatowe ku majwi 31 kuri 48 atsinze Semuhungu Jean de Dieu wagize amajwi abiri kuri 48 mu gihe abandi 15 bifashe.

Inteko rusange yanatoye kandi Gasana Jérôme na Mulindahabi Jean Olivier nk’abagize komisiyo y’akanama nkempurampaka naho Semuhungu Jean de Dieu atorerwa kujya muri komisiyo ngenzuzi aho azafatanya na Bagabe Gervais usanzwe mu buyobozi.

Perezida w’ikipe ya Mukura, Nizeyimana Olivier avuga ko bagomba gushaka ubushobozi bwo gufasha ikipe gukomeza kwitwara neza

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.