Mukura irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 21 utarakiniwe igihe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 27, 2019

Tariki 27-03- 2019
Sunrise FC -AS Kigali (Nyagatare-15h30)
Mukura-APR FC (Huye-15h30)

Tariki 28-03- 2019
Rayon Sports-Kiyovu (Regional-15h30)

Mu gihe ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yiteguraga umukino wa nyuma mu itsinda H mu gushaka itike ya CAN 2019,  shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo yarakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 21 na 22 gusa hari imikino imwe n’imwe itarabaye ari yo igiye gusubukurwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019, ikipe ya Sunrise FC irakira AS Kigali i Nyagatare. Aho ikipe ya AS Kigali iza gukina idafite myugariro wayo, Ngandu Omar ufite amakarita 3 y’umuhondo.

Undi mukino utegerejwe ni ugomba guhuza ikipe ya Mukura aho yakira APR FC.  Kuri ubu APR FC irayoboye n’amanota 48 mu gihe Mukura  iri ku mwanya wa 3 n’amanota 44.

Umukino ubanza, Mukura yatsindiye APR FC i Kigali igitego 1-0

Ku ruhande rwa  Mukura  barifuza kwitwara neza  bagatsinda APR FC  bakayegera  ku rutonde ndetse bakanaca agahigo ko kuyitsinda  inshuro 2 bikurikiranya kuko mu mikino ibiri iyi kipe imaze gutsindwa muri shampiyona harimo uwo yatsinzwe na Mukura igitego 1-0, ukaba wari umukino wa shampiyona ubanza wabereye i Nyamirambo tariki 01 Mutarama 2019.

Umutoza wa Mukura, Haringigo Francis atangaza ko biteguye neza kandi bashaka  gutsinda ikipe ya APR FC bakegukana amanota 3.

Uyu mutoza uza gukina adafite myugariro Nshimirimana David werekeje muri Zambia arishimira ko iyi kipe yungutse amaraso mashya arimo Sibomana Patrick na Biramahire Abbedy.

Ku ruhande rwa APR FC, umutoza Zlatko Krmpotić yatangaje ko muri kiriya gihe  batakinaga  bakoze imyitozo ndetse banakina imikino ya gicuti. Avuga ko biteguye neza kandi bizeye insinzi.

Iyi kipe nayo ifite abakinnyi barimo Usengimana Danny ndetse na Nshuti Innocent bashobora kwitabazwa n’uyu mutoza. APR FC irakina uyu mukino kandi  yagaruye kapiteni wayo, Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”.

Rayon Sports na Kiyovu, undi mukino nawo utegerejwe

Imikino y’umunsi wa 21 itarakiniwe igihe izasozwa ejo tariki 28 Werurwe 2019 aho ikipe ya Rayon Sports izakira Kiyovu kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino nta bwo uzaba woroshye kuko Rayon Sports irashaka kwihimura kuri Kiyovu yayitsinze mu mukino wa shampiyona ubanza ibitego 2-1.

Izi kipe zisanzwe ari  abakeba kuva kera, Rayon Sports ni yo iri ku mwanya  mwiza wa  kabiri n’amanota 44 mu gihe Kiyovu ari iya 4 n’amanota 35.

Mu bivugwa muri aya makipe mbere y’umukino, Rayon Sports izakina idafite Niyonzima Olivier Sefu ufite amakarita 3 y’umuhondo. Hari kandi na Ulimwengu Jules wari uri kumwe n’ikipe y’igihugu y’ u Burundi y’abatarengeje imyaka 23 muri Congo Brazzaville mu gushaka itike ya CAN U-23.

Ku ruhande rwa Kiyovu  izakina idafite  Nizeyimana Jean Claude ufite amakarita 3 y’umuhondo, iyi kipe kandi nta bwo izaba ifite ba rutahizamu bayo barimo  Shavy Babicka ukomoka muri Gabon  wavunikiye mu mukino w’ikipe y’igihugu na Ghislain Armel ukomoka muri Cameroun ufite uburwayi.

Mbere y’iyi mikino, APR FC irayoboye n’amanota 48 ikurikiwe na Rayon Sports na Mukura zifite amanota 44 naho Kiyovu ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 35. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari Amagaju FC n’amanota 15.