Mukura igiye muri Sudani ifite intego yo gukora amateka

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 09-01-2019 saa 08:36:58
Ikipe ya Mukura imaze iminsi initwara neza muri shampiyona ifite intego yo kugera mu matsinda mu mikino y'Afurika

Tariki 13-01-2019
Al Hilal-Mukura (Omdurman-19h00)
Tariki 19-01-2019
Mukura-Al Hilal (Huye-15h30)

Abakinnyi n’abatoza ba Mukura barahamya ko bashobora gukora amateka yo kugera mu matsinda basezereye ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani.

Iyi kipe ya Mukura igomba guhaguruka i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama 2019 yerekeje muri Sudani aho ifite umukino ubanza mu ijonjora ribanziriza kujya mu matsinda mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2018-2019”.

Uyu mukino uzabera kuri Sitade y’iyi kipe iri mu mujyi wa Omdurman tariki 13 Mutarama 2019.

Umutoza mukuru wa Mukura, Haringingo Francis avuga ko Al Hilal bagiye gukina ikomeye cyane kuruta Al Hilal Obeid yo muri Sudani bahuye mu ijonjora rya kabiri ry’iyi mikino bakayisezerera.

Uyu mutoza akanahamya ariko ko batazakangwa n’izina ry’iyi kipe afata nk’imaze kuba ubukombe mu mikino y’Afurika.

Ati: “Nagerageje kureba amashusho y’imikino y’iyi kipe, ntabwo nabonye menshi yayo. Gusa icyo nzi namwe mwese muzi ni ikipe ikomeye ifite ubushobozi kandi imenyereye aya marushanwa. Ikiza abakinnyi bamaze gutinyuka. Nziko batazakangwa cyane n’izina, tuzagerageza kwitwara neza”.

Umunyezamu wa mbere wa Mukura, Omar Rwabugiri we yemeza ko nta kizababuza gukora amateka yo kugera mu matsinda y’iyi mikino. Ati: “Natwe birashoboka kugera mu matsinda. Twamaze gutinyuka, intego ni imwe ni amatsinda”.

Aba bakinnyi n’abatoza ba Mukura bahamya ko bafite inyota yo kugera mu matsinda y’imikino y’Afurika. Mukura igiye kugenda idafite Nkomezi Alexis, umukinnyi wo hagati wagize impanuka tariki 31 Ukuboza 2018 bigasaba ko abagwa ino ry’agahera.

Iyi kipe ya Al Hilal igiye guhura na Mukura yasezerewe mu ijonjora rya kabiri ry’imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2018-2019”. Iyi kipe yari yageze mu matsinda y’imikino ya “Total CAF Champions League” umwaka ushize wa 2018. Ni ikipe imaze imyaka itanu itwara ibikombe bya shampiyona ya Sudani ikaba inuzuza ibikombe 27 kuva yashingwa mu 1930.

Biteganyijwe ko uyu mukino uzasifurwa n’abanya Somalia bayobowe na Hassan Mohammed uzaba uri hagati akazaba yungirijwe na Hamza Hagi Abdi na Abdi Suleiman.

Nyuma y’uyu mukino ubanza uzaba tariki 13 Mutarama 2019, ikipe ya Mukura izakira Al Hilal mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye tariki 19 Mutarama 2019 saa kenda n’igice (15h30). Ikipe izitwara neza igatsinda muri iyi mikino yombi izahita ibona itike yo kujya mu matsinda.

Ikipe ya Mukura imaze iminsi initwara neza muri shampiyona ifite intego yo kugera mu matsinda mu mikino y’Afurika

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.