Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Mukura ifite intego yo kwereka APR FC ko ari ikipe bahanganiye igikombe

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 03-01-2019 saa 13:19:11
Rutahizamu wa Mukura, Iradukunda ahanganye n'abakinnyi ba APR FC

APR FC-Mukura (Nyamirambo-15h30)

Abakinnyi n’abatoza ba Mukura barahamya ko bafite intego yo gutsinda APR FC mu mukino w’ikirarane baza gukina n’iyi kipe mu rugamba bafitanye rwo gushaka igikombe cya shampiyona.

Iyi kipe yaraye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera mu kwitegura uyu mukino uzaba kuba uyu munsi tariki 03 Mutarama 2019 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Rutahizamu wa Mukura, Iradukunda Bertrand yemeza ko APR FC ari ikipe yo kubaha ariko bagomba kuyereka ko na bo bakeneye igikombe cya shampiyona. Ati « Ni umukino ukomeye, ni umukino uba wahuruje imbaga. Gusa umwuka turimo, tugomba kwitwara neza. Dukeneye amanota atatu, APR FC ni ikipe itemera gutsindwa cyane cyane iyo ikeneye guhura n’ikipe bahanganye, bo bazi gushaka amanota atatu natwe turi abantu bakuru tuje kwerekana ko turimo kurwanira igikombe cya shampiyona.»

Haringingo Francis, umutoza mukuru wa Mukura we avuga ko biteguye nk’abagiye guhura n’ikipe ikomeye.

Ati «APR FC ni ikipe ikomeye, ni ikipe yatwaye shampiyona kandi ifite ubushobozi, ifite abakinnyi inafite buri kimwe cyatuma bongera gutwara igikombe. Uyu munsi iyoboye shampiyona. Ni ikipe umuntu yitondera akanayiga bihagije kugira ngo turebe ko twakina umukino mwiza.»

Ku rundi ruhande, Mugiraneza Jean Baptiste, kapiteni wa APR FC ahamya ko badatewe ubwoba n’ibihe byiza Mukura imazemo iminsi aho ubu iri mu ijonjora rya nyuma mbere yo kwerekeza mu matsinda mu mikino y’Afurika.

Ati: «Ubundi mu mupira w’amaguru uba ugomba kubaha buri kipe, rero twebwe nka APR FC twubaha buri kipe byongeyeho ko Mukura tuzakina nayo ari n’imwe mu makipe makuru ari muri shampiyona, ubu iri mu bihe byiza, gusa twebwe turiteguye kandi neza abakinnyi bameze neza ndizera ko tugomba gutahana insinzi».

APR FC igiye guhura na Mukura iri ku mwanya wa mbere n’amanota 26 mu mikino 10 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 22 mu mikino 8 bivuze ko Mukura itsinze ibirarane byayo byose yahita ifata umwanya wa mbere.

APR FC irakina yagaruye myugariro Rugwiro Herve, Omborenga Fitina, Kimenyi Yves na rutahizamu Bigirimana Issa batakinye umukino baheruka kunganyamo na Gicumbi FC. Gusa iyi kipe nta bwo ifite Hakizimana Muhadjiri na Iranzi Jean Claude. Ku rundi ruhande, Mukura yo yagaruye rutahizamu Mutebi Rachid wari umaze iminsi mu bihano.

Rutahizamu wa Mukura, Iradukunda ahanganye n’abakinnyi ba APR FC

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.