Mukunzi agiye gusinya amasezerano muri Sandvikens IF muri Suwede

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 09-10-2018 saa 17:14:01
Mukunzi Yannick ushobora kwerekeza muri Suwede mu minsi ya vuba

Mukunzi Yannick ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports no mu Mavubi, agiye gusinya amasezerano mu ikipe yari amazemo ibyumweru bitatu akoreramo igeragezwa ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede.

Mukunzi avuga ko igeragezwa rye ryagenze neza aho umutoza w’ikipe ye yamushimye byanatumye iyi kipe itangira ibiganiro n’ikipe ye.

Ati « Nagiye muri Suwede hari andi makipe yifuza ko najyayo gukora igeragezwa ariko abanshakira ikipe ni bo bari bampitiyemo iriya kipe, byaba ngombwa nyuma yaho nkaba najya mu zindi zikomeye zirusha iriya nagiyemo. Ikipe yaranshimye, ubu bari kuvugana n’ikipe yanjye ya Rayon Sports, ntegereje ikizavamo, gusa bisa nk’aho bigiye kurangira ndakeka ntashidikanya ko bizagenda neza ku ikipe ya Rayon Sports ».

Mukunzi yakomeje agira ati « Amahirwe ni nka 80% kuko bamaze kuvugana Rayon Sports iremera, mu byo bavuganye hari impapuro zizava muri Suwede bazohereze i Kigali ubundi bihite birangira ».

Mukunzi Yannick ushobora kwerekeza muri Suwede mu minsi ya vuba

Mukunzi anatekereza ko bigenze neza aya amasezerano yashyirwaho umukono mu mpera z’iki cyumweru akabona kujya muri iyi kipe ikipe.

Ati «Ni ikipe nashimye cyane ibaho mu buzima bwiza, bari ku rwego rwo hejuru cyane. Nagezeyo nsanga umutoza wacu akunda abanyafurika, nanakoze imyitozo igera kuri ine mbona ari kunyishimira».

Shampiyona ya Suwede izarangira mu Gushyingo 2018 batangire ikiruhuko mu mu kuboza 2018 mu gihe indi shampiyona izatangira muri Mutarama 2019.

Imvaho Nshya yagerageje kuvugana n’abayobozi ba Rayon Sports kuri iyi ngingo ntibyakunda.

Mukunzi yageze muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2017 avuye muri APR FC yari amazemo imyaka 7.

Yasinye muri Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, ubu akaba yari asoje umwaka umwaka umwe.

Mukunzi ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kwandika amateka yo kugera muri ¼ mu mikino y’Afurika « Total CAF Confederation Cup 2018 ».

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.