Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Mukasa yatangije umuryango   ugamije gufasha abana n’urubyiruko kuzamura impano zabo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 09-02-2018 saa 07:02:33
Mukasa Nelson watangije umuryango ugamije gushishikariza no gufasha abana gukunda no gukora siporo

Mukasa Nelson usanzwe umenyerewe mu gukoresha siporo ya bose mu Mujyi wa Kigali “Car free day” yatangije umuryango “Children &Youth Sports Organization”  mu rwego rwo gufasha mu iterambere rya siporo ariko bahereye mu  bana n’urubyiruko kugira ngo babashyiremo umuco wo gukora siporo biryo n’impano zabo zigaragare.

Mukasa Nelson watangije umuryango ugamije gushishikariza no gufasha abana gukunda no gukora siporo

Uyu muryango nk’uko Mukasa akomeza abivuga   watangiye muri Nzeri 2017 aho kuva tariki 28 Ukuboza 2017 kugeza 16 Mutarama 2018  bahise banakora igikorwa cyo guhuriza hamwe abana bo muri uyu Mujyi wa Kigali   bagatozwa imikino itandukanye. Yagize ati “Iyo umwana azamutse akora siporo azamuka bikunze ejo akazaba umukinnyi  ukomeye”.

Iki gikorwa cyo guhuriza abana hamwe mu biruhuko, cyabereye kuri Sitade  Mukasa yavuze ko abana  bakinnye  imikino itandukanye irimo  Basketball, Volleyball, Koga, Fencing, Karate, Tennis n’indi.

Uretse guhuriza abana hamwe mu biruhuko, Mukasa anashimangira ko bafite gahunda yo gukwirakwiza iyi gahunda mu mashuri yose mu gihugu kugira ngo abana bajye bakora siporo. Akaba anatangaza ko  uretse gushishikariza no gukundisha abana gukora siporo  bafite na  gahunda yo kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’agakoko gatera SIDA.

Yagize ati Ntacyo byaba bimaze kuzamuka ufite impano ariko ikabangamirwa no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ukandura SIDA”.

Uyu muryango uzakorana n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda

Mukasa avuga ko ibikorwa byabo atari ugushinga amashuri yigisha imikino itandukanye abana “Academy” ahubwo ko bagomba gufatanya n’amashyirahamwe yose y’imikino mu Rwanda kugira ngo babafashe kuvumbura impano z’abana bakurikiranwe.

Uyu muryango “Children &Youth Sports Organization”   ufite abafatanyabikorwa  barimo Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC”, Komite Olempike, RBC, UPHLS  na Sulfo Rwanda yatanze inkunga y’amazi  yo kunywa.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.