Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Mukabaramba ahamya ko hari intambwe yatewe mu guteza imbere abafite ubumuga

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 23, 2018

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr.Mukabaramba Alivera aratangaza ko hari intambwe yatewe yo kwishimirwa mu gushyigikira abafite ubumuga.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Dr. Mukabaramba Alivera wicaye hagati avuga ko imyigire y’abana bafite ubumuga igomba kwitabwaho(Foto Gentil)

Ibyo byagarutsweho tariki 22 Kamena 2018 mu nama ngarukamwaka y’abafatanyabikorwa b’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) ku rwego rw’igihugu yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Duhuze imbaraga mu bikorerwa abantu bafite ubumuga”.

Dr.Mukabaramba avuga ko hari intambwe yatewe yo kwishimirwa mu guteza imbere abantu bafite ubumuga, agasaba inzego z’ibanze ko muri gahunda zo gufasha abatishoboye zitegurwa zitagomba kwibagirwa gushyiramo abantu bafite ubumuga haba mu kubashakira amacumbi, bakabatuza, muri gahunda ya Girinka no muri gahunda za VUP zibateza imbere.

Agira ati: “Muri gahunda zose mutegura nk’abayobozi b’inzego z’ibanze, abafite ubumuga murasabwa kubareberera kuko ari mwe mubifite mu nshingano”.

Dr. Mukabaramba yaboneyeho no gushima Akarere ka Gasabo kuko mu magenzura yakozwe bagaragaje raporo y’uburyo abantu bafite ubumuga bagiye bafashwa.

Avuga ko abantu bafite ubumuga bagera ku 60 000 batigeze biga kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muri kaminuza. Kuri we kugira ngo abafite ubumuga bige ngo ni uko bagomba koroherezwa ariko ugasanga bidakorwa n’ababishinzwe.

Yagize ati: Hari benshi twabonye mu bafite ubumuga batiga kenshi usanga urugendo rubagora, inzira bakoresha zitagendeka bigatuma babireka”.

Mukabaramba avuga ko no mu burezi hari ibiri gukurikiranwa kugira ngo abana bafite ubumuga boroherezwe. Avuga ko hari aho bavuye hakaba n’ahandi bageze kuko hari nubwo ibibazo byabo bitavugwaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Ndayisaba Emmanuel, avuga ko mu burezi abantu bagera kuri 48% batigeze bakandagira mu ishuri y’aba iy’inshuke kuzamura hejuru. Avuga ko habayeho gufata abo batize ukongeraho abize amashuri y’inshuke kugeza mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza barenga 90%.

Asobanura ko ibyatumye imyigire y’abantu bafite ubumuga idatera imbere ari byinshi harimo guhezwa no kutabaha agaciro byagiye bikorwa n’imiryango yabo. Ikindi ni uko ibyo bakenera kenshi mu bihe byatambutse bitigeze byitabwaho.

Agira ati: “Niba umwana ufite ubumuga bwo kutabona ashyizwe mu mashuri asanzwe nta bwo kumwigisha bishoboka bisaba ishuri ryihariye kandi ugasanga rihenze kuryishyura, ibyo byiyongeraho ikibazo cy’abarimu babigisha kuko usanga batarazobera mu kwita kuri abo bana.

Ikindi cyagaragaye ni uko umubare munini w’abana bafite ubumuga n’imiryango yabo irakennye kwita kuri wa mwana ntibikunde. Hari kandi ibikoresho uwo mwana ufite ubumuga akenera usanga bitaboneka hakiyongeraho imiterere y’igihugu kuko usanga abana bafite ubumuga bw’ingingo nubwo yaba afite utugare kuzamuka umusozi ntibimushobokera agahitamo kurireka”.

Mu bindi byibanzweho muri iyo nama ni intambwe imaze kugerwaho mu gushyira mu byiciro by’ubudehe abafite ubumuga ndetse n’igikorwa cyabayeho cyo gusinya amasezerano hagati y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) na HVP Gatagara kugira ngo abafite ubumuga bage bivuza byoroshye.