Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Muharanire ko u Rwanda ruhorana ikicaro rwubahirwa -Uwacu

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 15-01-2018 saa 07:40:28
Urubyiruko rw'abanyeshuri rwasoje itorero Intore mu biruhuko mu karere ka Kicukiro

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne arakangurira urubyiruko rusoje Intore mu biruhuko rugizwe n’abari hagati y’imyaka 8 na 20 y’amavuko guharanira ko u Rwanda rugira ikicaro gihoraho kandi rwubahirwa kuko rwareze neza kandi rufite abarukunda.

Urubyiruko rw’abanyeshuri rwasoje itorero Intore mu biruhuko mu karere ka Kicukiro

Uwacu yahaye umukoro Intore mu biruhuko ko zigomba guharanira ko u Rwanda rwicara  mu kicaro k’icyubahiro (High Table) kandi rugatindayo, ntiruveyo ngo rugende rugaruke, ahubwo muharanire ko rujyayo rukagira ikicaro rwubahirwa kubera ko rwareze neza, rufite abahanga, rufite abakozi kandi rufite abantu bakunda igihugu cyabo.

Uwacu yasabye Intore ko nizigira uburyo bwo kujya kwiga mu mahanga zikwiye kugenda nk’Abanyarwanda, ugiye mu mirimo hirya no hino ku isi akazirikana ko uzamubona akwiye kumubonamo igihugu cye cy’u Rwanda.

Avuga ko uzarangwa n’imyifatire idahwitse nyuma y’izo mpanuro, aba agayishije umuryango we n’igihugu cye, ibyo kubyirinda bikazatuma buri wese aharanira iteka kuba indashyikirwa ukagera ku nzozi ndetse no kwirinda ko igihugu ke nk’u Rwanda kitaba mu bihugu biciriritse.

Agira ati: Yaba uwiga mu Rwanda cyangwa mu mahanga u Rwanda ni urwo tugendamo cyangwa urutugendamo kandi u Rwanda ruri muri twe ni rwo rugari”.

Agaruka ku magambo y’umwe mu rubyiruko rwitabiriye itorero umwaka ushize wa 2017, aho yagarutse kuri za kirazira, imyitwarire igomba kubaranga, ariko ku rundi ruhande agaragaza ko hari bamwe mu babyeyi batabonera umwanya abana babo bakigira mu kabari bagasinda, bagaruka bakaza kurwana bikagira ingaruka ku bana batanabonye icyo barya n’ibindi bakeneye.

Avuga ko iyo ntore yasanze hanengwa abana ku myifatire nyamara hakwiye ko n’ababyeyi bari bakwiye guhabwa impanuro mbere. Aha Uwacu yibukije ababyeyi amakosa bajya bakora agira ati: Abana tubatunga urutoki rumwe, enye zitureba”.

Atangaza ko hari n’abana bagera aho bakananira ababyeyi ariko bitari bikwiye ko umubyeyi aterera aho bigomba kwitabwaho hakiri kare, abibutsa ko umuryango ari igicumbi cy’umuco kandi inzego zo hejuru ziza zunganira ababyeyi barangije gushyiraho akabo.

Uwacu kandi atangaza ko ingeso nyinshi zirimo kwinjiza ibiyobyabwenge, guhohotera bigira ingaruka ku bana b’igihugu, bityo ababyeyi basabwa kuba hafi yabo cyane badashyize ubuzima bwabo mu gushaka ibibabeshaho gusa kuko byose byaba nta mumaro bifite abana bangirika.

Avuga ko ibintu byose mu gihugu bihari yaba umutekano, amashuri, ubwenge, ariko abibutsa ko ubuhanga budafite umutimanama ntacyo umuntu aba afite.

Habiyakare Ladislas nk’umubyeyi waherekeje umwana yashimye impanuro bahawe ndetse n’umukoro basabwa gusubiza, avuga ko ahanini ingaruka z’ibibi bigenda byibasira urubyiruko ari uko ababyeyi basa n’abatakaje inshingano zabo zo kurera ahubwo bagashyira ingufu mu gushaka ubuzima agasanga ibyo bikosowe nta kabuza u Rwanda rwahabwa ikicaro rwasabiwe.

Kaneza Brian usoje Itorero Intore mu biruhuko avuga ko batojwe kandi bagahabwa ubumenyi butuma bazabasha guhangana n’ikibi kibagiraho ingaruka kandi bagakorera igihugu kugira ngo gihagarare neza mu ruhando mpuzamahanga.

Itorero Intore mu biruhuko ririmo gukorerwa mu gihugu hose bikaba biteganyijwe ko rizasozwa ku rwego rw’igihugu tariki ya 17 Mutarama 2018.

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.