Muharanire gukora kinyamwuga mucunge abaturage n’ibyabo – DIGP Namuhoranye

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 17-01-2019 saa 17:52:21
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco

Umuyobozi wa Polisi Wungirije DIGP Namuhoranyi Felix yasabye abayobozi b’ibigo bishinzwe umutekano bigera kuri 17 kurushaho gukora kinyamwuga, no gukorana neza nizindi nzego zishinzwe umutekano nka polisi.

Yasabye ibyo igo guharanira gukorana ubunyangamugayo, kuko ari bwo bazanoza inshingano bafite zo gucunga umutekano wabaturage n’ibyabo.

DIGP Namuhoranyi yabibasabye kuri uyu wa Kane, mu butumwa yahaye itsinda rya abayobozi bahagarariye ibigo byigenga 17 bikora akazi ko gutanga serisivi zo gucunga umutekano w’abaturage, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi 2 agamije kubafasha kunguka ubumenyi bushya ku bijyanye no kunoza akazi ko gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, yitabiriwe kandi n’abayobozi b’ibigo bitanga serivise z’umutekano no mu bindi bihugu by’akarere..

Mu butumwa yabagejejeho, DIGP Felix yabibukije ko ari bo bagomba gufata iya mbere kugirango inzego z’umutekano bakoramo zigire isura nziza, ariko banashyiraho ibikorwaremezo bituma imirimo bakora, n’abayikoramo bagira ubuzima bwiza nubwo ari urugendo. Ati “murasabwa guharanira gukora bya kinyamwuga, kuko ari bwo muzashobora gucunga neza umutekano w’abaturage ndetse n’imitungo yabo nubwo ari urugendo”.

Avugana n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, avuga ko guha amahugurwa abashinzwe gucunga abaturage n’ibyabo bifite akamaro, cyane ko bahuguwe mu gihe hagiye gushyirwaho itegeko rigena ibisabwa ku bigo bishya bisaba kwinjira mu kazi ko gucunga umutekano w’abaturage maze bikorwe mu buryo buri kumurongo abantu birinda ibibazo.

CP Kabera ati “Ni yo mpamvu muri aya mahugurwa, ubuyobozi bwa Polisi buza kubagaragariza no kubereka icyerekezo gihari mu rwego rw’inshingano mufite zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ku buryo n’ibibazo byari mu kazi kanyu dufatanya kubishakira ibisubizo.”

Kimenyi Sebera uhagarariye KK ikora akazi ko gucunga umutekano w’abaturage mu barimo guhugurwa, asanga ari ubumenyi bahawe mu gihe, cyane ko urwego rwa polisi ari na rwo rufite mu nshingano gukurikirana ibigo bitanga serivisi z’umutekano, rwabashishikarije kwibumbira mu ihururo ry’ibigo bicunga umutekano, dore ko aribyo bizatuma buzuzanya no gutahiriza umugozi, wo guharanira umutekano mwiza w’abanyarwanda..

Ku bufatanye bwa polisi n’ibigo byigenga ishinzwe gutanga serivisi z’umutekano, baritegura igikorwa cyo gushyiraho ikigo kimwe cy’amahugurwa, aho abakorera ibigo byigenga bishinzwe umutekano bazajya baherwa ubumenyi bw’ibanze ku bakozi bashya, ndetse no ku basanzwe mu kazi, mu rwego rwo gutuma serivisi z’umutekano zizajya zitangwa n’ababigize umwuga gusa.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.