Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Muhanga:Abakora ubucukuzi baributswa gushyiraho ingamba zo kurengera Nyabarongo

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya Mar 20, 2018

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere tubarizwamo ishoramari ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ako karere kandi ni na kamwe mu dukora ku cyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo.

Bimwe mu bisigazwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byinjira muri Nyabarongo bikayangiza

N’ubwo hashyizwe imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga icyo cyogogo, abakora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro baributswa gukomeza gushyiraho ingamba zo kurengera ibidukikije, kuko bitabaye ibyo imbaraga zashyizwemo nta cyo zageraho.

Ibi barabisabwa mu gihe byagaragaye ko bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro hafi y’Umugezi wa Nyabarongo, cyane cyane abacukura mu buryo butemewe n’amategeko, bagira uruhare mu kwangiza uyu mugezi, binyuze mu kuba ibitaka bacukura bitwarwa n’isuri ikabijugunya muri uyu mugezi, ndetse no kuba mu gihe cyo koza ayo mabuye badacunga neza amazi bakoresha, bityo ayo mazi akamanukira muri Nyabarongo asa nabi.

Umuturage utuye mu kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro, yabwiye Imvaho Nshya ko abona bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro bagira uruhare mu kwanduza amazi ya Nyabarongo.

Yagize ati: “Uyu mugezi ahanini wangizwa na bamwe mu bakora mu mabuye y’agaciro, ni bo batuma uhora usa n’inzoga y’urwagwa, aya mazi ubundi abayobozi batubwiye ko tugomba kuyabungabunga, tugakora imirwanyasuri ariko biratubangamira kubona akomeza kuba yanduye.”

Umuyobozi w’Akagari ka Matyazo, Manirarora Godefroid, na we yemeza ko abakora mu bucukuzi bw’amabuye bagiraga uruhare mu kwangiza Nyabarongo, ariko akanemeza ko bakomeza kubaganiriza kandi ko bagenda bahinduka, ku buryo ubu batangiye gukora ibikorwa byabo neza batangiza uyu mugezi.

Ati: “Muri aka kagari kacu dufite kampani imwe icukura amabuye, ikorera mu mudugudu wa Nyagasozi, mu minsi ishize abanyabirombe bafite ibyangombwa bakora mu buryo bwemewe n’amategeko bagiranye inama n’ubuyobozi bubasobanurira mu buryo bwa gihanga uko bashobora gucukura batangije uyu mugezi.

Ibyo rero barabitangiye, ubu hari imashini ibafasha kuzamura amazi bakayajyana imusozi ntibakorere mu mugezi hepfo.”

Gitifu Manirarora avuga ko mbere yo kubona izo mashini, abacukuzi koko bangizaga Nyabarongo cyane kuko bakoreraga mu migezi igenda ica mu misozi ikiroha muri Nyabarongo, ibyo ngo byatumaga Nyabarongo yandura cyane ndetse ikanahoramo isuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, avuga ko kuri ubu bakomeje kugenzura imikorere y’abacukuzi bafite ibyangwombwa ari nako barushaho gukumira abajya muri iryo shoramari batemewe n’amategeko, kuko ahanini ari bo banangiza Nyabarongo.

Yagize ati : “Ubu turimo gukora ubugenzuzi kugira ngo turebe niba iyo babemereye gucukura bakomeza kubahiriza amabwiriza bahabwa arimo no kutangiza Nyabarongo.

Baba bagomba gufata neza aho bacukuye kandi barangiza bakahasubiza uko bahasanze, ibyo byose tubirebaho.”

Icyogogo cya Nyabarongo ni kimwe mu bibumbatiye ubukungu bw’u Rwanda, binyuze mu mishinga itandukanye igikorerwamo nk’iy’ubuhinzi. By’umwihariko Umugezi wa Nyabarongo ufasha u Rwanda mu kubona umuriro w’amashanyarazi binyuze ku ngomero ziwubatseho.