Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Muhanga: Urubyiruko rwasabwe gufatira urugero rwiza ku ngabo zahagaritse Jenoside

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya May 13, 2018

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye urubyiruko gufatira urugero ku ngabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.

Meya Uwamariya Beatrice yifatanya n’urubyiruko mu kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto Niyonsenga S)

Basabwe kuba “Bato batari Gito”, bishatse gusobanura ko nubwo yaba ari muto mu myaka y’ubukuru ashobora kugira ibikorwa by’indashyikirwa.

Ibi babihera ku kuba abiganjemo urubyiruko ari bo bashoboye guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice yibukije urubyiruko rw’aka karere ko Jenoside yashyizwe mu bikorwa n’abiganjemo urubyiruko, ariko ikaba na none yarahagaritswe n’abiganjemo urubyiruko, bityo abasaba na bo gufata urwo rugero rw’abahagaritse Jenoside bakajya baharanira gukumira ko hagira ikibi cyongera kugera mu muryango nyarwanda.

Meya Uwamariya yagize ati “Bana bacu muge musobanukirwa n’aya mateka kuko n’ubwo abenshi Jenoside yabaye mukiri bato ariko bamwe muvuka mu miryango yakoze Jenoside abandi muvuka mu miryango yakorewe Jenoside.

Jenoside nta muntu n’umwe wagize icyo ayungukiramo ni yo mpamvu mwe bana bacu ngira ngo mbasabe twimakaze ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Akomeza agira ati: “Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe n’Abanyarwanda ariko kandi yanahagaritswe n’Abanyarwanda ndetse mu bayihagaritse hari harimo n’urubyiruko.

Abo rero batubere urugero rwiza rwo kuba bato batari gito, bato batari gito ni ukuvuga bato bitanze batitaye ku myaka bafite, batitaye ku buzima bubi bari barimo bw’ubuhunzi ariko bakavuga bati reka turebe uko igihugu cyakongera kikaba igihugu.”

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda yo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko biteguye guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba cyane ko banashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeza kubatega amatwi no kubafasha.

Unkundiye Philippe, ni umwe mu rubyiruko rwarokotse Jenoside, yagize ati “Nize imyuga ubu mbifashijwemo na Leta ubu mbasha kwibeshaho, turashimira Leta ikomeza kutuzirikana kandi natwe duharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahariho hose.”

Urubyiruko rw’Akarere ka Muhanga kandi rwanagenewe ubutumwa n’abayobozi batandukanye barusabye gukomeza guharanira ko u Rwanda rwaba igihugu kiza, gitekanye kandi gitera imbere umunsi ku wundi.

Ibikorwa byo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi byanabereye hirya no hino mu gihugu iyi akaba ari gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije ko n’abakiri bato basobanukirwa byimbitse amateka yaranze u Rwanda ndetse bakanenga bagenzi babo babaye ibigwari bakijandika mu bikorwa bibi, ariko bakanashimira ababaye intwari bagahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi.