Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Muhanga: Umwarimu wa Kaminuza yasobanuye abakomye imbarutso ya Jenoside

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 08-04-2019 saa 16:46:18

Kanzira Hildebrand watanze ikiganiro mu muhango w’ijoro ryo Kwibuka wabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, yavuze ko atajya ashidikanya ko abateguye Jenoside ari na bo bakomye imbarutso yayo, ari ryo hanurwa ry’indege y’uwari Umukuru w’Igihugu icyo gihe Habyarimana Juvenal.

Kanzira Hildebrand, umwarimu muri Kaminuza Gatulika ya Kagbayi (ICK), avuka mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo mu Karere ka Muhanga. Yasobanuye byimbitse itegurwa rya Jenoside mu cyahoze ari Gitarama n’ukwiyubaka k’u Rwanda nyuma yayo nk’umuntu wabayeho muri ibyo bihe byombi.

Kanzira yavuze ko imyiteguro yose yabayeho kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi igerweho mu 1994, anagaragaza ko ihanurwa ry’indege ryabaye imbarutso yakomwe n’abateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Ati “Imyiteguro yabayeho nta muntu wariho icyo gihe utarayibonye, uhereye mu kwigisha mu mashuri no kugoreka amateka byagiye bihembera umujinya n’urwango rw’Abahutu ku Batutsi, igeragezwa rya Jenoside mu bice bitandukanye by’igihugu, imitwe y’abarwanyi b’abasivili yagiye ishingwa irimo n’uwitwa Turi Hose watangiriye muri Gisenyi-Ruhengeri n’indi.”

Yasobanuye uburyo muri za 90 na nyuma y’aho gato hari hamaze kubaho inyigisho nyinshi zigamije gushyamiranya abantu, aho ngo wabonaga abana b’urubyiruko ari bo babishowemo kurusha abandi kandi babifitemo imbaraga nyinshi.

Avuga kandi ku magambo Perezida Habyarimana yavugiye mu Ruhengeri, mbere gato ya Jenoside, aho yabwiraga abanyamakuru bari bamubajije iby’amasezerano ya Arusha, akabasubiza ko biriya ari ibipapuro nta kindi byageraho. Yongeyeho ati “Nge n’Interahamwe zange tuzambara tumanuke”.

Kanzira agaruka ku ndege ya Habyarimana yahanuwe bamwe bakayigira urwitwazo rwa Jenoside kandi yari yarateguwe kera, aho we asanga nta wundi wakomye imbarutso uretse uwateguye Jenoside wari uzi n’uburyo azakoresha mu kuyikora.

Ati “Ndemeza neza nkurikije ibyo niboneye n’amaso yange ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, ikigishwa, igakorerwa ubukangurambaga ku munsi abayiteguye bihaye bagakoma imbarutso ubwabo ari ko guhanura indege ya Habyarimana ngo babone uko batangira umugambi bari barihaye.”

Kanzira kandi yavuze ku kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside n’ishyirwaho rya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaraga mu masezerano ya Arusha.

Nk’umwe mu bakozi ba mbere ba Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Kanzira agaragaza ko bari bafite akazi katoroshye, ariko ngo ibyo bakoraga byose bizeraga ko bazagera ku ntego y’uko kwiyunga kw’abanyarwanda gushoboka n’ubwo bitari byoroshye.

Yagize ati “Ndi umwe mu bakozi ba mbere ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ntirwari rworoshye ariko twari dufite ikireze ko rushoboka, kandi byarakunze urebye uko Abanyarwanda babanye neza muri iki gihe.”

Avuga ko muri ako kazi yakoraga muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagiye ahuriramo n’urucantege n’imbogamizi z’uburyo bwose ariko ntiyacitse intege kandi akomeje gukora we na bagenzi be bagamije kugera ku ntego.

Avuga ko ku ruhande rumwe yacibwaga intege n’Abahutu bene wabo, urundi agacibwa intege n’Abatutsi bamubwira ko ibyo akora ari ukujijisha.

Ati “Iyo nahuraga n’Abahutu bene wacu barambwiraga ngo inda nini yanyu yavuzwe kuva kera, ubwo uwo ni umugati w’inyenzi ushaka, naho Abatutsi bo bati ibyo urimo urabizi, urashaka kujijisha gusa.”

Kanzira avuga ko yabayeho muri iyo ntambara ariko akishimira ko we na bagenzi be bakoranaga icyo bari bagamije cyagezweho kuko ubu Abanyarwanda babanye neza. Ni mu gihe mbere ibikomere byari bikiri byinshi ku barokotse, gusaba imbabazi ku bahekuye u Rwanda na byo bikiri kure, abantu bishishanya, ariko ngo yishimira ko byagezweho Abanyarwanda bagakomezanya urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Kabayabaya Felix watanze ubuhamya bw’uko yanyuze mu nzira zikomeye ahunga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje inzira itari yoroshye yamugejeje i Kabgayi ahari hahungiye Abatutsi benshi hagahimbwa izina rya CND.

Yagize ati “Ge iwacu twari dutuye mu Murenge wa Cyeza ahitwa i Bwirika ku mashuri, navuyeyo ubwicanyi butangiye, duhungira ku rusengero rwa ADEPR i Nyabisindu, batubwira ko huzuye, twoherezwa i Mushubati tugeze mu nzira badusubiza inyuma batubwira ko bamaze kuhicira abantu, tujya ku mashuri abanza ya Gitarama ahahoze hitwa URG, naho baradutsembera banga kutwakira batubwira ko huzuye, ni ko kuboneza i Kabgayi.”

Kabayabaya ni umugabo w’igikwerere kuri ubu, uvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 32, ashimangira ko bimwe mu byafashije muri icyo gihe harimo n’imvura y’itumba yagwaga cyane ikabafasha komora ibikomere ku bari batemwe ntibapfe, yemeje ko bageze i Kabgayi mu mvura nyinshi bakanyagirirwa imbere ya Bazilika nto ya Kabgayi kuko ngo bagiye kuyugamamo abajandarume bari barinze bamwe mu bayobozi bo muri Guverinoma y’abatabazi bari kwa Musenyeri bakayibasohoramo.

Yagize ati “Twirukanwa mu ishuri ribanza rya Gitarama, twagiye i Kabgayi tugerayo mu mvura nyinshi, tugize ngo tugiye kugama abajandarume bari barinze kwa musenyeri bahise badusohora bafunga Bazilika, ni uko tunyagirirwa iminsi ibiri imbere yayo.”

Uyu mugabo kandi yanagarutse ku magambo Musenyeri wa Kabgayi Tadeyo Nsengiyumva yavugiye mu misa ya mu gitondo muri icyo gihe agaragaza ko igihe cyo gutsemba Abatutsi no kwivugana Abahutu batagendera ku matwara yariho kigeze.

Musenyeri Nsengiyumva ngo yagize ati “U Rwanda rumeze nk’igiti gifite amashami atatu, rimwe ritoshye cyane, irindi risa n’umuhondo, irindi ryumye. Igihe kirageze ko ishami ryumye n’irisa n’umuhondo atemwa akabisa ishami ritoshye kugira ngo ataryanduza.”

Ubwo ngo abakirisitu barasohotse ariko ngo buri wese yari yumvise icyo umushumba wa Kabgayi avuze, ari bwo batangiraga kuganya bibaza aho bari buhungire mu gihe aho bari bahungiye bari babwiwe ko igihe kigeze cyo kuvangura amashami yumye n’atoshye.

Asoza ashimira izari ingabo za FPR-Inkotanyi zabarokoye tariki ya 02 Kamena 1994 zikababohora bataricirwa gushira, kuko wari umunsi simusiga wo kugaba igitero gikomeye kuri iyo nkambi barimo bose bagatikira.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.