Muhanga: Umugi uzakorwamo imihanda ya kaburimbo y’ibirometero 5

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 14-02-2019 saa 10:27:50
Umuhanda uva imbere y'Akarere ka Muhanga ukagera kuri sitade ugomba kuzura bitarenze ukwezi kwa gatandatu (Foto Kanamugire E)

Umwaka utaha biteganyijwe ko mu Mujyi wa Muhanga hazakorwa imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na kirometero eshanu mu rwego rwo kurushaho kuwagura.

Umujyi wa Muhanga ni umwe muri itandatu yunganira uwa Kigali aho kugeza ubu umaze gukorwamo byinshi birimo kuvugurura imiturire, gukora imihanda ya kaburimbo mu mugi aho igikorwa nk’iki gikomeje.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwihanganye Jean de Dieu, mu nama yagiranye n’abayobozi b’uturere n’abatekinisiye bo mu Ntara y’Amajyepfo, i Muhanga yatangaje ko hari ibikorwa bitandukanye byo kubaka imihanda mishya no gusana ishaje muri iyi ntara by’umwihariko muri Muhanga hakazubakwa ibirometero bitanu mu mugi.

Yagize ati « Mu Mugi wa Muhanga hari imihanda iziyongeraho ireshya n’ibirometero bitanu. Twari mu myiteguro tuvugana uko bizagenda nibura akazi kagatangira mu kwezi kwa gatandatu muri 2019. »

Kugeza ubu ngo haracyari kuganirwa ku mihanda yatoranywa ku buryo yashyirwamo kaburimbo bigafasha umugi gukura kurushaho, izaba yemejwe ikazatangazwa igihe cyo gutanga amasoko kigeze.

Uwihanganye yanavuze ko umuhanda wa kaburimbo uturuka imbere y’ibiro by’Akarere ka Muhanga ukazenguruka sitade ibimaze kuwukorwaho bishimishije, ibisigaye bikazaba byarangiye muri Kamena uyu mwaka.

Yagize ati : « Ni umuhanda wajemo ubushobozi bw’amafaranga yo kuwukora, akarere karabitangiye amafaranga asabwa agenda aboneka buke buke. Ubushize wari ufite ikibazo, dufatanyije n’akarere ku gice cya sitade harakorwa, hasigaye agace gato no guhuza ibikorwa bya nyuma kandi dutekereza ko bizarangirana n’uku kwezi kwa gatandatu.

Imihanda ikorwa n’akarere mu bushobozi bwako aho gakura kaba kavuga kati uko tubonye amafaranga y’ikirometero kimwe tugikore ariko ubu twarafatanyije ku buryo bizagera mu kwezi kwa gatandatu byarangiye umushinga watanzwe. Tubona ko aho bigeze atari habi kuko nibura igice kinini cyashyizwemo kaburimbo, haracyarimo utuntu two gukosora dutandukanye.»

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu kwezi gushize, yavuze ko mu igenamigambi rivuguruye ry’imyaka itandatu aka karere gateganya gukora imihanda myinshi gahereye ku kuzuza umuhanda uturuka ku karere ukagera kuri sitade hiyongereyeho rondpoint (ihuriro ry’imihanda) imbere y’akarere.

Indi irimo imihanda ya kaburimbo izubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi mu kiciro cya kabiri hakazubakwa n’umuhanda ujya ku gishanga cya Makera ahari koperative ihinga ibigori aho batubura imbuto hakaba n’uruganda rukora akawunga.

Inama yahuje Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo yari igamije kunoza igenamigambi mu gutwara abantu n’ibintu harebwa imishinga iri gukorwa uko imeze, aho igeze kugira ngo ibibazo birimo bifatirwe imyanzuro hanasuzumwa ibiteganyijwe umwaka utaha.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.