Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Muhanga: Ubuyobozi buranyomoza amakuru y’uko akarere kabujije abantu kubaka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 14, 2018

Muhanga kimwe n’indi migi itandukanye itegereje igishushanyombonera kigena imikoreshereze y’ubutaka hagendewe ku kintu runaka n’aho cyateganyirijwe kigomba gushyirwa ariko ugasanga hari amakuru acicikana mu batuye ako karere by’umwihariko mu bice by’umujyi wa Muhanga avuga ko ibikorwa by’ubwubatsi byahagaritswe nta muntu wemerewe kubaka igishushanyombonera kitarajya ahagaragara kandi bakavuga ko bibabangamiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burahamya ko butahagarikiye abantu kubaka ahubwo bakwiye kubikora mu buryo bunoze

Bamwe muri abo baturage bagiye batangaza ko umuntu ufite ikibanza kugira ngo acyubake ari ingorabahizi, kuvugurura inyubako nabyo bikaba uko kuko ubuyobozi bubasobanurira ko budashobora gutanga icyangombwa ngo mu gihe icyo gishushanyombonera cy’umujyi kitaragaragazwa ngo bamenye icyo ahantu hateganyirizwa.

Mugisha Regis, umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya, avuga ko yagejeje ikifuzo ke cyo kubaka mu kibanza ke kiri mu kagali ka Ruli mu murenge wa Shyogwe muri ako karere ka Muhanga ntabashe kubyemererwa kuko hari ibindi hateganyirijwe bigendanye n’ikifuzo ndetse n’ikerekezo cy’akarere mu kugira umugi mwiza kandi uri mu yunganira Kigali.

Murenzi Jonas wo mu mudugudu wa Rutenga mu mujyi wa Muhanga na we avuga ko kuvugurura inzu yangiritse bigorana kandi bigafata igihe, byagera aho bamwe bakabivamo kuko hari amakaritsiye azavugururwa atifuzwamo inyubako nk’izihasanzwe.

Abakora umwuga w’ubwubatsi na bo bavuga ko badashimishwa n’iyo myanzuro kuko bibateza ubushomeri bakabura akazi kandi ariko batungishaga imiryango yabo.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imiturire Nzabonimpa Onesphore mu kiganiro n’Imvaho Nshya yahakanye ayo makuru abaturage bafite kuko ngo ntaho ahuriye n’ukuri, ndetse asobanura byimbitse ibijyanye na gahunda zashyizweho n’ubuyobozi.

Yagize ati Dufite hegitare 4 820 z’umujyi wa Muhanga muri zo izigera kuri 870 zemewe kubakwaho. Hari izindi site 8 akarere kemera gutangaho ibyangombwa byo kubaka ahari umuhanda, aho twavuga nka Munyinya, Kabeza, Binunga, Ruhina, Kivumu, Gifumba n’ahandi hamwe ntibuka neza.

Nka Munyinya dufite igishushanyombonera cyaho kandi hari inyigo twahakoreye yemerera abantu kuba basaba ibyangombwa bakubaka.

Mu murenge wa Nyamabuye hari hegitari 300 z’ubutaka nazo zidufasha kuba twatanga icyangombwa ku muntu ubishaka akaba yakubaka. Dufite kandi mu mujyi wa Muhanga igishushanyombonera cyo kubakaho inganda ubyifuje afite ubushobozi bwo kurwubaka turabimuha nta kibazo”.

Nzabonimpa avuga ko Akarere ka Muhanga kari kuvugana n’Ikigo k’igihugu k’imiturire (Rwanda Housing Authority) kugira ngo igishushanyombonera cy’umujyi wose muri rusange gikorwe, bikaba bigeze ku kiciro cyo gusinyana amasezerano hanyuma rwiyemezamirimo ugomba kugikora akabona gutangira.

Nyuma y’ibyo byose Nzabonimpa akaba ahamagarira abaturage gusobanukirwa neza no kubahiriza gahunda ubuyobozi bwashyizeho mu rwego rwo kunoza imikorere n’imitunganyirize y’umujyi kugira ngo umere neza.