Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Muhanga: Nyarusange: Abaturage bijejwe ko bazagezwaho amazi vuba

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya Jun 15, 2018

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, avuga ko ikibazo cy’abaturage badafite amazi, by’umwihariko abo mu murenge wa Nyarusange, kiri mu byo akarere kiyemeje gukemura vuba.

Abaturage b’i Nyarusange bavuga ko bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza (Foto Niyonsenga S)

Ni mu gihe abaturage bo mu murenge wa Nyarusange bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza, aho bavuga ko kutayagira bituma abana bajya kwiga bakerewe, inka zikabura ayo zinywa ndetse bikanatuma batabasha kwigirira isuku.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya batuye mu kagari ka Musongati, bavuga ko kutagira amazi bibateza ibibazo bitandukanye, uwitwa Mukahigene Francine yagize ati “Inka zanywaga amazi ariko ubu nta bwo ziri kuyabona, abanyeshuri nabo biri kubagora kuko bajya kuyashaka epfo iriya bikabagora cyane bagakererwa ku ishuri, batugiriye neza bakaduha amazi byadushimisha cyane.”

Haragirimana Samuel, umuyobozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu kagari ka Musongati avuga ko iki kibazo cy’amazi ahanini giterwa n’uko ari mu misozi miremire bityo kuzamura amazi akaba ari ibintu bitoroshye.

Avuga kandi ko by’umwihariko muri aka kagari kabo hahoze amazi ariko nyuma imiyoboro ikaza gupfa gusa ngo bakomeza gukora ubuvugizi mu nzego zibakuriye ku buryo hari ikizere ko amazi meza azahagera.

Yagize ati: “Dutuye ku misozi kandi nta masoko ari ku misozi, bisaba ko abaturage bajya kuvoma hasi mu tubande, ni ubuvugizi turimo gukora kuri ubu, kugira ngo amazi aboneke ariko nabo tubakangurira gufata amazi ava ku mazu.

Kugeza ubu turacyafite umuturage ukora urugendo rungana n’iminota mirongo ine ajya kuvoma amazi.”

Rwiyereka Roger, uyobora uyu murenge wa Nyarusange na we avuga ko iki kibazo cy’amazi muri uyu murenge kiri mu bikomeje kuba ingorabahizi, ariko akemeza ko hakomeza gushakishwa ubufasha hirya no hino mu bafatanyabikorwa.

Yagize ati: “Amazi ya hano ni ikibazo ariko kirazwi kandi turakomeza gushakisha abufasha hirya no hino mu bafatanyabikorwa.”

Umuyobozi w’aka karere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, we avuga ko ikibazo cy’amazi muri rusange kiri mu byihutirwa bigomba gukemurwa muri Nyarusange ndetse no mu yindi mirenge igize aka karere gusa ngo bijyanirana n’ubushobozi buhari.

Yagize ati: “Gutanga amazi ni kimwe mu bikorwa tuzakora muri uyu mwaka, hari henshi tugenda dutanga amazi, ubu duheruka kuyatanga muri Shyogwe n’ahandi tukagenda dutunganya n’amavomo aba asanzwe ahari. Hano muri Nyarusange ni ku misozi ni yo mpamvu amazi agoranye kuhagera ariko muri uyu mwaka dufite gahunda yo kuzaha abaturage amazi.

Sinavuga wenda ngo amazi azaba yabagezeho ryari kuko akenewe ahantu henshi ariko nka hariya hari mu hihutirwa kuko ni ku mudugudu turi gutuzamo abantu. Turakomeza kubiganiraho n’abafatanyabikorwa bacu ndetse na WASAC.”

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu muri aka karere abaturage bafite amazi bari kuri 70% mu gihe intego ari kugera ku 100% nk’uko ari gahunda ya Guverinoma mu 2020.