Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Muhanga: Meya yishimiye uko akarere katsindishije mu bizamini bya Leta

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 07-01-2019 saa 08:49:41
Bizimana Yves (ibumoso) na Kiza Kenny Debruce biga mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya Gitarama bari mu 10 ba mbere mu gihugu

Akarere ka Muhanga gatewe ishema no kuba karatsindishije neza abana mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho mu 10 ba mbere mu gihugu, aka karere gafitemo 4 .

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice mu kiganiro n’Imvaho Nshya ku by’iyi nsinzi, yavuze ko byabashimishije cyane kuko ari ishema ku baturage, ababyeyi n’abayobozi, bigaragara ko uburezi bugenda butera imbere.

Ati: “Insinzi y’aba bana ni ishema ku karere kacu ka Muhanga, ni ishema ku babyeyi batanze ibikenewe byose ngo abana bige, ni ishema ku barezi babigishije, turabyishimiye kandi tugiye gushyira imbaraga mu burezi ngo n’andi mashuri azamukire muri uwo murongo mwiza.”

Meya Uwamariya yavuze ko amashuri abana batsinze neza bakaza mu 10 ba mbere mu gihugu ari abo mu mashuri abiri, Ishuri ryitiwe Mutagatifu Andereya Gitarama n’Ishuri ry’Ahazaza. Yavuze ko akarere gafite intego yo gutangira gahunda nziza y’uko abarezi bazajya bakora ingendoshuri bagahanahana amakuru n’ubunararibonye bwabafasha kugera ku musaruro mwiza mu mashuri, bityo n’andi mashuri abashe kuzamukiraho.

Ati: “Dufite intego y’uko abarezi bazajya bakora ingendoshuri mu mashuri agaragaza imitsindire myiza, akigiranaho uburyo bwiza bwo guteza imbere uburezi n’imitsindire iboneye. Tuzasaba abayobozi n’abarezi b’amashuri yatsinze neza gusangiza abandi ibanga bakoresha kugira ngo umusaruro mwiza babona ugerweho.”

Yongeyeho ati: “Turifuza ko amashuri ya Leta ubutaha na yo azaza ku isonga mu mitsindire myiza y’abanyeshuri, turifuza ko ababyeyi bagira uruhare rugaragara mu burezi bw’abana babo nk’uko bikorwa n’ababyeyi bigishiriza mu mashuri yigenga, bakajya bitabira inama bahamagarwamo n’ubuyobozi, bagakurikirana imikoro y’abana, bakamenya uko abana bitwara ku ishuri, bagakurikirana neza kugira ngo bafatanye bareke kubuharira abarezi.”

Twagirumukiza Hormisdas, ni Umuyobozi w’Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya i Gitarama, rimwe mu mashuri yesheje umuhigo mu gutsindisha abana benshi kandi ku kigero kiza, mu kiganiro n’Imvaho Nshya yavuze ko yishimiye insinzi abana be babonye mu bizamini bya Leta kuko bihesha ishema Kiliziya ari na yo nyiri ishuri ndetse n’Akarere ka Muhanga aho ishuri riherereye.

Yavuze ko mu bana 103 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, 100 babarirwa mu kiciro cya mbere k’imitsindire na ho 3 bakaba baratsindiye mu kiciro cya 2.

Yagize ati: “Twishimiye insinzi y’abana bacu, yaturutse ku bufatanye bw’ababyeyi n’abarezi ndetse n’abana ubwabo kuko bashyiraho umuhate mu kwiga, bakumva kandi bakumvira.”

Twagirumukiza yavuze ko nta rindi banga bafite ryo gutsindisha abanyeshuri benshi ku kigero kiza uretse ubufatanye bw’abarezi n’ababyeyi, urukundo abarezi bereka abana mu kubigisha, ubwitange bw’abarezi, umuhate wabo mu kwigisha n’imyitozo myinshi baha abanyeshuri kandi bakayikosora.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu myigire y’ikoranabuhanga, aho muri uyu mwaka bafite intego yo kugira icyumba k’ikoranabuhanga kizwi ku izina rya “Smart Classroom” kizaba kirimo imashini 30.

Bamwe mu banyeshuri batsinze neza iyo uganiriye na bo bakubwira ko babifashijwemo n’ababyeyi abarezi n’umuhate mwinshi bashyizemo.

Bizimana Yves, wabaye uwa kabiri mu gihugu mu gutsinda neza ibizamini bya Leta avuga ko insinzi yayikuye ku muhate yakoranye umwaka wose, ndetse n’ishyaka afite mu kwiga, kongeraho imbaraga z’abarezi n’ubufasha bw’ababyeyi.

Ati: “Sinigeze nkora ntegereje igihembo, sinari nzi ko nzanahembwa, ahubwo nakoze nifuza gutsinda neza ngashimisha ababyeyi n’abarezi ndetse nkanabona ishuri ryiza nkanakomeza neza.”

Kiza Kenny Debruce na we ni umunyeshuri wo muri St André, ngo yishimiye insinzi yabonye yo kuza mu 10 ba mbere mu gihugu, akaba afite intego yo gukomeza muri uwo murongo, akiga ashyizeho umwete n’umuhate kugira ngo no mu kiciro gitaha azitware neza.

Uyu ni umunyeshuri wo mu ishuri ry’Ahazaza riherereye mu Karere ka Muhanga na we ni umwe mu 10 ba mbere mu gihugu

Bizimana Yves (ibumoso) na Kiza Kenny Debruce biga mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya Gitarama bari mu 10 ba mbere mu gihugu

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.