Muhanga: Imiryango 100 yo muri Rongi igiye gutuzwa neza

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 28, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko bwiteguye gutuza neza imiryango 100 y’abatishoboye ibarizwa mu murenge wa Rongi igashyirwa mu mudugudu w’ikitegererezo ahitwa Horezo kandi ujyanye n’igihe.

Uyu ni wo mudugudu wa Horezo ugiye gutuzwamo imiryango 100 y’abatishoboye

Umuyobozi w’ako karere Uwamariya Beatrice avuga ko imiryango izatuzwa muri uwo mudugudu ahanini ari ibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, hakabamo imfubyi n’abandi batishoboye.

Agira ati Tugiye gutuza iyo miryango 100 igaragara ko itishoboye kurusha iyindi. Ubu tugiye kuyituza mu mudugudu mwiza urimo ibikorwa remezo nk’amashuri yaba ay’inshuke, abanza n’akiciro cy’imyaka 9 na 12, ukabamo  ivuriro, umuriro w’amashanyarazi n’amazi”.

Uwamariya atangaza ko mbere yo guhitamo abazatuzwa muri uwo mudugudu w’ikitegererezo babanje kwita ku bintu by’ingenzi abatuye mu Mujyi bakenera umunsi ku munsi.

Uwamariya ati Iyi miryango yari ituye mu manegeka, abarwayi n’abana babo bambukaga uruzi rwa Nyabarongo bajya kwivuza no kwiga kandi byari bibangamiye umutekano w’abaturage”.

Bimwe mu byatangajwe biranga imiterere y’uwo mudugudu, ni uko inzu imwe igiye guturwamo n’imiryango ine, buri nzu irimo ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero, ibikoni ndetse na biyogazi. Muri uwo mudugudu harimo imihanda, amashuri, amashanyarazi, amazi, ibiti by’imbuto, inzu mberabyombi n’ahantu abahatuye bidagadurira.

Usibye kubakira iyo miryango itishoboye, Uwamariya avuga ko urangwamo n’ibiraro by’amatungo maremare n’amagufi babubakiye kandi bikaba bigeze ahashimishije.

Nubwo ariko iyi miryango igiye gukemurirwa ibibazo yahuraga nabyo by’amacumbi n’ibikorwa remezo, abatabarizwa muri icyo kiciro kizatoranywa kuyaturamo gisanga ibyo bikorwa byarababereye inyungu mu buzima bahura nabwo bwa buri munsi.

Ndayambaje John yatangarije Imvaho Nshya ko abaturage babonye akazi mu iyubakwa ry’ayo mazu ndetse no mu ikorwa ry’imihanda iri muri uwo mudugudu bakabasha kubona amafaranga yo kurihira abanyeshuri no kubatangira mituwele.

Kalisa Jean Marie na we avuga ko amafaranga yavanye mu gutunganya uwo mudugudu yatumye abasha kwigurira amatungo maremare n’amagufi ku buryo abasha kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi bwe.

Nyiraminani Prudence we avuga ko kuba uwo mudugudu uzashyirwamo amashuri n’amavuriro bigiye kugabanya ingendo bakoraga bakenera serivisi mu buzima.

Mu gukomeza gutuza abantu neza muri aka karere ka Muhanga karateganya kongera kubakira indi miryango isaga 700 yagaragayeho gutura mu manegeka.