Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Muhanga: Imihanda ya kaburimbo yakozwe iragaragaza impinduka mu mugi

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Aug 6, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko imihanda ya kaburimbo yubatswe mu makaritsiye atandukanye imaze kugaragaza impinduka nziza y’umugi n’ibiwukorerwamo cyane ko ari umwe mu migi 6 yatoranyijwe kuzaba yunganira Umujyi wa Kigali.

Uyu ni umwe mu mihanda yuzuye mu mujyi wa Muhanga

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Uwimana Josephine waganiriye n’Imvaho Nshya, avuga ko gutunganya uwo mujyi wa Muhanga ari iby’ingenzi kugira ngo ubashe kuba ku rwego rw’indi migi itegerejweho kunganira Kigali.

Nk’uko abitangaza kuva iyo mihanda ya kaburimbo ingana n’ibirometero hafi 5 muri karitsiye ya Kibirigi, Giperefe, ku bitaro bya Kabgayi n’undi werekeza mu gakiriro ka Muhanga, byafashije kugaragaza isura nziza y’Umujyi wa Muhanga, bigira impinduka mu gutuma abaturage batura heza nk’uko biri muri gahunda ya Leta isuku ari inkingi y’amajyambere.

Uwimana ashimangira ko ikorwa ry’iyo mihanda ryanoroheje kugendanirana ndetse no guteza imbere ubukungu kuko benshi bitabiriye gukorera muri ibyo bice ari benshi, ikindi ni uko yatumye ibibanza byongera agaciro kabyo.

Ku bijyanye n’impinduka z’iyo mihanda ya kaburimbo muri Muhanga, akomeza agaragaza ko yabashije koroshya akazi abantu bagakora amasaha menshi nta cyo kikanga kuko umutekano uba ari wose cyane ko iyo imaze gukorwa biba bigomba guherekezwa no kuyicanira amatara hakagaragara neza.

Uwimana agaruka ku mbogamizi mu ikorwa ry’iyo mihanda avuga ko zabanje kugaragara mu kwimura abaturage ariko bikaba nta na kimwe byahungabanyije  kuko mu baturage 18 bose basabwaga kwimurwa bose babariwe bakanahabwa ingurane.

Gusa anavuga ko abandi baturage baba baragizweho n’ingaruka z’ikorwa ry’uwo muhanda zikangiza ibikorwa byabo hashyizweho itsinda ry’abaturage bagomba kubamenya zigakusanya ibyangijwe byose hanyuma urutonde rwabyo rugashyikirizwa rwiyemezamirimo akazabyishyura.

Mu gihe gito iyi mihanda imaze yuzuye, Abanyamuhanga bo bishimira intambwe umugi wabo ugenda utera kandi unagaragara neza mu koroshya ingendo benshi bakanifuza ko ibyo bikorwa byagurirwa no mu zindi karitsiye ziwugize.

Mu gukomeza gutunganya no gukora imihanda mu mujyi wa Muhanga bikazagenda bikomereza no mu zindi karitsiye nk’uko biteganyijwe, dore ko Muhanga mu mijyi yindi izunganira Kigali ariyo ibashije kuza ku isonga mu kurangiza ikiciro cya mbere k’ikorwa ry’iyo mihanda. Mu masezerano Banki y’Isi yagiranye n’iyo migi avuga ko uzarangiza ari uwa mbere uteganyirijwe igihembo.