Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Muhanga: ‘Imbuto Foundation’ yahembye abakobwa batsinze neza

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya 12-03-2018 saa 08:15:57
Inkubito z'icyeza zafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi batandukanye

Umuryango ‘Imbuto Foundation’, washyikirije ibihembo bitandukanye abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya Leta, hagamijwe kubatera ishyaka ryo gukomeza kuba indashyikirwa.

Inkubito z’icyeza zafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi batandukanye

Iyi gahunda gahunda yo guhemba abana b’abakobwa batsinze neza (Inkubito z’icyeza) yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2005, ikaba imaze imyaka 13.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperance, ubwo yashyikirizaga ibihembo Inkubito  z’icyeza 10 zo mu karere ka Muhanga, yabasabye gukomeza guharanira kuba intangarugero, bakihesha agaciro, bagateza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange, bagashimangira ko umukobwa ashoboye.

Yagize ati “Umwana w’umukobwa arajya mu mashuri y’imyuga, umwana w’umukobwa arahembwa, tunashimira cyane gahunda y’Imbuto Foundation, ni gahunda nziza cyane ya Madamu Jeannette Kagame kuko ishyigikira byimazeyo uburezi bw’umwana w’umukobwa, tukaba tumushimira cyane uru ruhare agira mu gutuma umwana w’umukobwa agaragaza ko ashoboye.”

Yakomeje agira ati “Abo twahembye rwose ndabashimiye bana, Nkubito z’Icyeza. Mukomeze mubere urugero abandi bana b’abakobwa, mwitware neza, mwirinde ibibarangaza n’ibishuko, mukomeze umurongo mwige mwibesheho, mubesheho umuryango wanyu, igihugu mugiteze imbere, muri ishema ryacu, nimukomereze aho.”

Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni ugukomeza kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa cyane cyane hakibandwa ku gukundisha abagore n’abakobwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, dore ko mu mateka y’u Rwanda abakobwa basaga n’abayihejweho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga mu gushishikariza abana b’abakobwa kwitabira amasomo y’imyuga, kuko ari imwe mu nzira zabafasha kwiteza imbere, batagombye gukenera cyane ababaha akazi.

Inkubito z’icyeza zishoje amashuri yisumbuye mu mirenge itandukanye igize akarere ka Muhanga zose zahembwe mudasobwa za Positivo, banahabwa ikemezo k’ishimwe kiriho umukono wa Madamu Jeannette Kagame.

Umwanditsi:

NIYONSENGA SCHADRACK

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.