Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Muhanga: Hubatswe inyubako izafasha gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya May 30, 2018

Mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyarusange, hubatswe inzu y’amateka ya Jenoside izafasha mu gukomeza kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside.

Iyi nzu izafasha mu gusobanura amateka y’u Rwanda (Foto Niyongenga S)

Iyo nyubako izifashishwa n’abifuza kumenya amateka y’u Rwanda kuva mu 1959 ubwo hatangizwaga impinduramatwara n’amashyaka ndetse abayobozi b’icyo gihe bagatangira kubiba urwango mu banyarwanda no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo iyi nzu yatahwaga ku mugaragaro, abayobozi batandukanye bavuze ko iziye igihe kuko izafasha mu gukomeza kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikazanafasha mu guhangana n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside bikorwa n’abadashaka ko ukuri kw’ibyabaye kugaragazwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, avuga ko iyi nzu izafasha mu guhangana n’abagipfobya Jenoside ndetse by’umwihariko ikaba izafasha abakiri bato kumenya ukuri bakarushaho kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigishwa n’ababyeyi batarahindura imitekerereze.

Yagize ati: “Iyi nzu y’amateka izadufasha kwigisha urubyiruko rwacu kuko akenshi wasanganga ababyeyi babeshya abana babo ku mateka yacu. Turizera ko ubu abana bacu nibiga neza bakoresheje ibimenyetso n’amateka azaba arimo hano, bazayabona bayamenye kandi izafasha mu kwamagana abakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bahakana Jenoside.”

Depite Kalinijabo Balthelemy yemeza ko iyi nzu iziye igihe kuko izafasha mu guhangana n’abagihishahisha ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1994.

Ati “Ubu hashize imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, nta mubyeyi wagakwiye kuba akibeshya umwana we ku mateka yaranze u Rwanda. Uko guhishahisha abana amateka ni byo bibi cyane ariko iyi nzu y’amateka izafasha urubyiruko guhumuka ku buryo nta mubyeyi uzongera kubabeshya.”

Bamwe mu baturage bo muri aka karere na bo bemeza ko iyi nzu ari ingirakamaro kuko nk’urubyiruko hari amwe mu mateka bahoraga bifuza kumenya ariko ntibayahabwe neza cyangwa bakayabwirwa n’abashaka kugoreka ukuri.

Iradukunda Solange ufite imyaka 23 yavuze ko hari bamwe mu babyeyi bakibeshya abana babo amateka yaranze u Rwanda, iyi nzu ikaba ije ari igisubizo ku rubyiruko kuko izarufasha kumenya ukuri ku byabaye.

Biteganyijwe ko muri iyi nzu hazashyirwamo ibimenyetso byose byerekana uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, hakazanashyirwamo inyandiko zose z’amateka y’u Rwanda. Hazajya kandi hanabikwamo ibindi bimenyetso bigenda biboneka birimo ubuhamya, amajwi, ibiganiro bitangwa, ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside, imyenda yambarwaga n’Abatutsi bishwe muri Jenoside, n’ibindi.

Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Nyarusange hafi y’Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 16, ni inzu yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 45 aho abatuye mu mirenge ya Mushishiro na Nyarusange ubwabo batanze 70% by’ayo mafaranga yose.