Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Muhanga: Hagaragajwe ibibangamiye ikiciro ry’imihanda ya kaburimbo

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 09-06-2019 saa 09:49:19
Imihanda ya Gahogo na Ruvumera ni imwe mu izashyirwamo kaburimbo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buragaragaza ko bugifite imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihanda ya kaburimbo ikiciro cyayo cya kabiri kubera amafaranga y’ingurane.

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric atangaza ko hari miriyari 5 na miliyoni 700 zirenga zagenewe gukora imihanda ya kaburimbo mu bice bitandukanye by’ Umujyi wa Muhanga.

Bizimana ati: “Hakenewe miriyari na miriyoni 300 zo gutanga ku ngurane z’ahari ibikorwa remezo by’ahazanyuzwa imihanda mu masambu y’abaturage.”

Asobanura ko amafaranga azakoreshwa iyo mihanda azatangwa na Banki y’Isi ay’ingurane agatangwa n’Akarere ka Muhanga. Ati: “Amafaranga yo gukora imihanda arahari hakenewe gusa ayo guha abaturage ku bikorwa bafite biri hafi y’Umuhanda ayo ni yo tugiye gushakisha.”

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamabuye Nsengiyumva Silas, avuga ko mu ikorwa ry’imihanda ya kaburimbo irangiye mu Kibiligi nta ngurane ubuyobozi bwigeze buha abaturage. Ati: “Wasangaga ibipangu hafi ya byose byarasenyutse kubera kutita ku ngurane z’abaturage byatumye imihanda iba mito mu bugari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, avuga ko hari ikizere bafite cyo kubona ayo mafaranga yo guha abaturage ingurane kuko hari ayo bazahabwa n’Inzego nkuru z’Ubuyobozi bwite bwa Leta. Ati: “Guha ingurane abaturage ni inama twagiriwe n’Umukuru w’Igihugu imihanda izajya ikorwa habanje kubarurwa ibikorwa byose bihari.”

Mu ikorwa ry’Imihanda ya Kaburimbo irangiye Banki y’Isi yatanze miriyari 3 na miriyoni 500 zirenga. Ikiciro cya kabiri Banki y’Isi irateganya gutanga izindi miriyari 5 na miriyoni 700 y’u Rwanda.

Iyi mihanda mishya ya kaburimbo izanyuzwa ahitwa mu Ruvumera, Gahogo, no mu muhanda ugana mu Kigo gishinzwe Imicungire y’Abakozi ba Leta (RMI) ukomeza ugana mu Misizi.

Imihanda ya Gahogo na Ruvumera ni imwe mu izashyirwamo kaburimbo

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.