Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Muhanga: Gukoresha imashini zuhira imyaka byazamuye ubukungu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 03-06-2019 saa 16:11:50
Abahinzi barakangurirwa kwitabira gukoresha imashini zuhira imyaka

Kuba igice kinini cy’Akarere ka Muhanga gikorwaho ubuhinzi ni kimwe mu bituma abakora uyu mwuga bakomeje gushishikarizwa kuyoboka gahunda yo kuvomerera imyaka hakoreshejwe imashini, dore ko bunganirwa 50% ku mashini baguze.

Gahunda yo kuhira imyaka mu Karere ka Muhanga ikorerwa ku buso bunini ku gihingwa cy’umuceri mu bishanga byagiye bitunganywa birimo Rugeramigozi ya mbere n’iya kabiri n’igishanga cya Ruterana naho ku buso butoya hakoreshwa imashini zabugenewe, ku kiguzi cyayo umuhinzi akiyishyurira 50%, Akarere na ko kakamwishyurira uruhare rusigaye.

Kuva iyi gahunda yatangira abahinzi 22 ni bo ngo bamaze kugura imashini zuhira bunganiwe n’akarere nk’uko Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere, Ngumyembarebe Thacien, yabitangaje.

Ngumyembarebe yavuze ko mu Karere kose kugeza ubu imashini zuhira ziri mu bahinzi ari 26 kuko hari nk’aho abahinzi bishyira hamwe bakagura izirenze imwe. Ubundi buryo bwifashishwa burimo umuyoboro w’amazi wubatswe mu Murenge wa Rongi ushobora kuhira ku buso bwa hegitari 25 imusozi nubwo bitaragerwaho neza kuko uyu muyoboro umaze igihe gito wuzuye.

Uyu muyobozi yavuze ko imashini 26 zibarurwa mu Karere kose ari nke. Ngo bigaragara ko hari aho kwitabira iyi gahunda bikigenda gahoro kubera imbogamizi zirimo imyumvire n’ubushobozi buke bw’abahinzi.

Ati: “ Imashini 26 ni nke, hari aho bikigenda gahoro ariko ubungubu twahisemo ko twegera abahinzi ku masite amwe n’amwe aho tugenda twitwaje imashini zuhira tukazikoresha bakareba uko zikora, abahinzi bakihitiramo izo bashaka kugura.”

Indi mbogamizi ihari ni uko usanga 50% abahinzi bunganirwa mu kugura imashini hari ubwo aba ari menshi ku buryo abaturage bashobora kuyigondera bakiri bake.

Nk’imashini inywa risansi iri mu zihendutse ishobora kugura ibihumbi 360 by’amafaranga y’u Rwanda bivuze ko umuhinzi yishyura ibihumbi 180. Ushobora kuyarekura ngo ni wa wundi umaze kugira aho agera kuko rwiyemezamirimo adashobora kumwemerera kwishyura mu byiciro.

Ngumembarebe yongeraho ko n’Akarere kunganira umuhinzi wamaze kwiyishyurira, ko utabikoze adashobora guhabwa iyi nkunganire.

Akarere kiyemeje kuhira imyaka ku buso bwa hegitari 210 hakoreshejwe imashini mu mihigo y’umwaka wa 2018/2019, kuri ubu ngo hamaze kuhirwa ahasaga hegitari 200 hifashishijwe izo mashini zaguzwe n’abahinzi.

Ati: “Uyu muhigo uri kugenda neza kubera izo mashini 26 abahinzi baguze zikiyongeraho n’uwo muyoboro twubatse wuhira imusozi; ikindi hari abahinzi batangiye kumva ko mu gihe bataragira ubwabo bushobozi bwo kugura imashini bashobora gukodesha iza bagenzi babo, ibyo na byo birakorwa ku buryo byatumye ubuso bwiyongera.”

Abahinzi barakangurirwa kwitabira gukoresha imashini zuhira imyaka

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

One Comment on “Muhanga: Gukoresha imashini zuhira imyaka byazamuye ubukungu”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.