Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Muhanga: CNF yamenyeshejwe ko imihigo yayo igiye kujya isuzumwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 24-05-2019 saa 10:34:12
Mukasekuru Marceline watorewe kuyobora Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Akarere ka Muhanga (Foto Kanamugire E)

Mu gihe imihigo y’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) itagiraga uyikurikirana, abagize iki kiciro mu Karere ka Muhanga basobanuriwe ko noneho biteganyijwe ko igiye kujya ikorerwa isuzuma kimwe n’iy’uturere, basabwa guhindura imikorere.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe muri kongere ya CNF mu Karere ka Muhanga yateranye ku wa 21 Gicurasi 2019, yanabereyemo amatora y’umuhuzabikorwa ku rwego rw’Akarere.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Kampororo Jeanne, yabwiye abitabiriye iyi nama iba inshuro imwe mu mwaka ko guhera umwaka utaha imihigo y’uru rwego na yo izajya ikorerwa isuzuma bityo abasaba kubyitegura.

Yagize ati : « Imihigo y’abagore ntiyajyaga isuzumwa ariko ndabamenyesha ko uhereye umwaka utaha tugiye kujya dusuzumwa.

Duhaguruke tuzi ngo tugiye gukora bitandukanye n’uko twajyaga dukora, uyu munsi tumenye ngo isuzuma ry’imihigo igihe rizabera natwe tuzajya dusuzumwa, nta gushidikanya kuko byaravuzwe. »

Kampororo yasabye abagore bagenzi be gutoranya neza imihigo bazamurika hirindwa ko bajya mu bintu byinshi bikazarangira igihe k’isuzuma kigeze nta cyo barageraho.

Kuri buri muhigo ngo hagomba kugaragazwa igikorwa, intego, igihe kizakorerwa, ikerekana ko washyizwe mu bikorwa, igipimo, abafatanyabikorwa n’ibindi.

Abagore bitabiriye iyi nama bahawe ibiganiro birimo ibijyanye no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana n’umugore n’inshingano z’umugore uri mu nzego z’ubuyobozi.

Kampororo yasabye buri mugore kugira uruhare mu bimukorerwa mu muryango, guharanira uburengenzira bwe bityo amahirwe igihugu gitanga akagera ku mugabo n’umugore.

Yabasabye kandi gukora ubuvugizi ku bibazo by’ingutu bibangamiye imibereho y’abaturage, ku nzego zifata ibyemezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée, yavuze ko umugore uri mu nzego z’ubuyobozi akwiye guhora yihugura, akarangwa no kumenya gufata imyanzuro, akagendana n’abo ayobora ndetse n’abasigaye inyuma akamenya kujya kubazana.

Yagize ati : « Ibyo tubikoze nk’abagore b’abayobozi twakubaka u Rwanda twifuza. »

Muri gahunda yo gushyiraho imidugudu ntangarugero mu Ntara y’Amajyepfo, Inama y’Igihugu y’Abagore yiyemeje gufata umunani mu igera ku 101 igakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo ibigamije kwimakaza imirire myiza, ubuzima, uburezi, isuku n’isukura bigizwemo uruhare n’abagore.

Mu Karere ka Muhanga hatoranyijwe Umudugudu wa Songa wo mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe utuwemo n’abantu biganjemo abakennye. Mu birimo kuhakorerwa harimo kubaka uturima tw’igikoni, gukuringira inzu, kubaka igikoni cy’umudugudu no kubaka ubwiherero.

Mukasekuru Marceline watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Muhanga (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.