Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Muhanga: Basobanuriwe itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 18-04-2019 saa 09:10:19

Abanyarwanda bihaye intego yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyirandurana n’imizi yayo yose, bishyirwa no mu nyandiko remezo igihugu kigenderaho ndetse hajyaho n’itegeko rihana iki cyaha.

Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside Abanyarwanda babigaragarije mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda aho mu irangashingiro ryaryo handitse ngo “Twiyemeje nk’Abanyarwanda gukumira no guhana icyaha cya jenoside n’ibyo igaragariramo byose.”

Mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga harimo ko Abanyarwanda bose basabwa gukumira, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ntibiri mu Itegeko Nshinga honyine, hari n’itegeko ryihariye ryashyizweho. Itegeko No 59/2018 ryo ku wa 22/06/ 2018 rihana icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa kuyipfobya kigaragarira mu nyandiko zirimo izitagaragaza abazanditse, ubutumwa bugufi kuri terefoni, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi; mu magambo nko guhakana ko Jenoside yabaye ahubwo habaye isubiranamo hagati y’Abahutu n’Abatutsi, abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri no kuvuga ko Jenoside itateguwe.

Kiriya cyaha kandi kigaragarira mu bikorwa nko kuzimanganya cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru kuri Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, gusenya, konona, gutesha agaciro inzibutso za Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri; mu myitwarire, mu migenzereze ndetse no mu mibanire.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’imicungire y’abakozi n’umutungo (RMI), Gasamagera Wellars, ubwo yatangaga ibiganiro mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari inzitizi ikomeye ku bumwe bw’Abanyarwanda asaba ko yaranduka burundu bakirinda no kuyikinisha.

Yagize ati: “Mwikinisha ingengabitekerezo ya Jenoside irahanwa, ni inzitizi ikomeye ibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, ni ngombwa ko buri wese yahagurukira kuyirinda no gufasha kugira ngo aho iri hose tuyirandure.

Nge nahitamo ko uyifite abana na yo akaryamana na yo, akayibyukana, bakajyana mu kabari, bakajyana he… ariko ntakopfore ngo ayirenze umunwa we, akazapfana na yo akaba ageze ku cyo yifuza.”

Ingingo ya 4 y’itegeko rihana icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside ivuga ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miriyoni imwe.

Iri tegeko kandi rigena ko bifatwa nko guhakana Jenoside ku muntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije: kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe. Ukoze ibyo aba akoze icyaha, iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miriyoni imwe.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.