Muhanga: Basabwe kugabanya inzererezi no kwakira neza abava mu bigo ngororamuco

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 02-05-2019 saa 10:46:48
Bamwe mu bitabiriye inama ku gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu bigo ngororamuco mu Karere ka Muhanga

KANAMUGIRE EMMANUEL

Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco cyasabye inzego zitandukanye mu Karere ka Muhanga kugira uruhare mu kugabanya umubare w’inzererezi n’abandi bafite imyitwarire ibangamiye abaturage bafatwa bkajyanwa mu bigo ngororamuco birimo icya Gitagata na Iwawa.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 2 Gicurasi mu nama yahuje iki kigo n’inzego zitandukanye zirimo  abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, komite zishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu bigo ngororamuco, komite zihagarariye abavuye muri ibyo bigo ngororamuco n        a komite z’ababyeyi bafite abana bavuye cyangwa bakiri muri ibyo bigo ngororamuco.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ubuzererzi n’indi myitwarire ibangamiye abaturage, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuo, Ngwije Jean Nepo, yavuze ko izi komite zari zitegerejweho gufasha iki kigo kugabanya umubare w’abajyanwa mu bigo ngororamuco no kugira uruhare mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe ababivuyemo.

Yagize ati “Nizikora nk’uko inshingano zazo zigaragara bizadufasha gusubiza mu buzima busanzwe neza abava mu bigo ngororamuco no kugabanya abajya mu bigo ngororamuco cyangwa ibigo binyurwamo igihe gito mu Karere ka Muhanga no guhuzwa n’amahirwe ari mu Murenge we nawe agafatanya n’abandi baturarwanda kwiteza imbere.”

Safari Jean Damascene, umwe mu bahagarariye abavuye Iwawa mu Karere ka Muhanga yagaragaje ko mu mbogamizi bahura na zo harimo izo kutagirirrwa ikizere muri sosiyete bityo n’imyuga itandukanye baba barize igasa n’aho ibapfira ubusa kuko nta wupfa kubaha akazi.

Yagize ati “Hari igihe ujyana ‘certificat’ yawe umuntu yabona waravuye Iwawa akagira ngo uracyari umujura, inzererezi n’ibindi bityo tugahura n’ikibazo cyo kutabona akazi k’ibyo twize.”

Iki kibazo Ngwije yavuze ko kiri mu bibangamira abavuye mu bigo ngororamuco kikaba cyanatuma hari abasubirayo bitewe n’uko batakiriwe neza mu muryango nyarwanda, ikaba ari na yo mpamvu asaba ababishinzwe kubyitaho.

Yagize ati “Byagiye bigaragara ko mu muryango nyarwanda iyo abantu bavuye mu bigo ngororamuco hari ubwo batinda kwakirwa cyangwa bagakomeza kurebwa mu ishusho y’abantu bahoze ari inzererezi, tuzafatanya rero n’izi komite kugira ngo iyo myumvire ihinduke, umuryango nyarwanda wumve ko abantu bavuye mu bigo ngororamuco ari abantu nk’abandi, bahawe amasomo yo gukunda igihugu n’indangagaciro ko bahindutse, tubakire neza barusheho kwiteza imbere.”

“Biga imyuga itandukanye, kubaza, kubaka , kudoda; iyo agarutse agatinda kubona umurimo ashobora gukora bishobora kumuviramo kongera kwakirwa n’abo bakoranaga mu myitwarire mibi.”

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Muhanga, Ndayisenga Placide, yavuze ko hari amahirwe mu Mirenge ashobora gufasha abavuye mu bigo ngororamuco gusubira mu buzima busanzwe arimo gukorana na Sacco z’imirenge bakaba babona igishoro cyo kwikorera igihe bishyize hamwe.

Ikindi ni uko bashobora kwinjira mu makoperative asanzwe aba afite ibikorwa bifatika yagezeho babifashijwemo n’ubuyobozi bukabatangira imigabane shingiro igihe bagaragaje ubushake n’ubunyangamugayo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere mu Karere ka Muhanga, Karamage Jean Damascene, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kugira ngo komite zishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu bigo ngororamuco zibashe kwibutswa inshingano zazo no kugaragaza ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Bamwe mu bitabiriye inama ku gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu bigo ngororamuco mu Karere ka Muhanga

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.