25°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Muhanga: Bagaragaje ibyiza byo kwambara neza agapfukamunwa

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 19-05-2020 saa 17:37:23
Imyambarire inoze y'agapfukamunwa ni uko kaba gapfutse umunwa n'amazuru (Foto Nyiraneza J.)

Kwambara agapfukamunwa si ukurangiza umuhango, kuko kagira uburyo bunoze bwo kukambara kugira ngo kagire umumaro wo kwirinda, uburyo kambarwa bugomba kubahirizwa.

Kuva serivise zitandukanye zakomorerwa tariki ya 4 Gicurasi 2020, kwambara agapfukamunwa ni itegeko kugira ngo mu gihe umuntu avuga amatembabuzi ataba yataruka akagera ku bandi bamuri hafi, hakaba habaho kwanduzanya haramutse harimo ufite virusi ya Covid-19.

Zimwe mu mpamvu zaba zituma abantu batatwambara neza ku buryo bukwiye ni abapfukura umunwa n’amazuru bavugira kuri terefone, abadushyira munsi y’umunwa, abadukura ku mazuru kubera ubushyuhe butuma batutubikana.

Abantu batandukanye bagize icyo bavuga ku bijyanye no kwambara agapfukamunwa, bamwe bavuga ko ari ingenzi kubahiriza amabwiriza ajyanye n’uburyo bwiza bwo kukambara kuko ari bwo hizewe ubwirinzi. Hakaba n’abandi bagaragaza impamvu batakambara neza ariko bakanongeraho ko koko ari byiza kuba bakambara neza.

Umuturage wo mu Karere ka Muhanga, Gasore yatangarije Imvaho Nshya ko agapfukamunwa ari ngombwa ko kambarwa neza, kagapfuka umunwa n’amazuru, kuko ari bwo umuntu aba yirinze kandi tugomba kwirinda kugakoraho, kuko intoki ziba zanduye.

Igihe umuntu avuye imuhira agomba kuba yambaye agapfukamunwa nk’uko n’uyu utwaye igare yakambaye (Foto Nyiraneza J.)

Ati “Twe nk’abaturage tugomba kubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa kuko dukeneye kwirinda Koronavirusi. Ni ngombwa kukambara uko biteganyijwe, tugapfuka umunwa n’amazuru, ntitugakoreho kuko ari bwo umuntu aba yirinze kuba yakwandura”.

Umucuruzi wo muri butike we yavuze ko ari ngombwa kukambara gapfutse umunwa n’amazuru, ariko ko hari igihe biba ngombwa ko agakuraho nk’iyo agiye guhamagara cyangwa kwitaba umuntu kuri terefone.

Yagize ati: “Kwambara agapfukamunwa ni itegeko hagamijwe kwirinda Koronavirusi, kandi kakambarwa neza, ndabigerageza gusa hakaba ubwo ngakuyeho ngiye guhamagara umuntu cyangwa kwitaba terefone”.

Umuturage wari wikoreye amakara ayazanye kuyagurisha mu mujyi, Mukakamanzi we yavuze ko bigoye kurekera agapfukamunwa ku munwa n’amazuru buri gihe bitewe n’ubushyuhe.

Ati: “Iyo nikoreye amakara hari igihe mba numva umwuka ushyushye cyane, nkaba ngakuye ku mazuru nibura ngo nse nuruhuka nkurure umwuka mwiza. Nubwo mbikora ariko sinyobewe ko ari ngombwa ko kambarwa neza gapfutse umunwa n’amazuru, ngo abantu barusheho kwirinda”.

Ku ngingo yo kwambara agapfukamunwa, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko amabwiriza muri rusange yubahirizwa.

Ati: “Muri rusange abaturage baritabira gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi bakoresha udupfukamunwa igihe basohotse bagiye mu kazi, kimwe no gukaraba amazi meza n’isabune, guhana intera ari abagenda mu muhanda n’abo mu modoka, aho bakora abakoresha bagakoresha umubare udakabije wenda igice cy’uko bari basanzwe bakora, mu masoko bagahana ibihe”.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

One Comment on “Muhanga: Bagaragaje ibyiza byo kwambara neza agapfukamunwa”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.