Muhanga: Arishimira iterambere amaze kugezwaho no gutubura ibijumba bya orange

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 22-05-2019 saa 16:47:10
Yankurije Drocella utubura imbuto y'ibijumba

Yankurije Drocella wo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga arishimira iterambere amaze kugezwaho n’ubuhinzi bw’ibijumba bya Oranje bikungahaye kuri Vitamini A no gutubura imbuto yabyo.

Agaragaza ko uyu mwuga wamuhinduriye ubuzima, akaba akangurira abacyumva ko ubuhinzi budafite agaciro; butateza imbere ubukora guhindura imyumvire, ahubwo bakabushoramo imari.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Uyu mwuga nkora umfasha gutera imbere, niyemeje gukomeza gushyira ingufu mu gutubura imbuto y’imigozi. Bimwe mu bikorwa by’iterambere nagezeho harimo ko nabashije kugeza amazi meza mu rugo rwange, ikindi nishimira cyane nagezeho numvaga kimpora ku mutima ni ukuvugurura inzu yange ngashyiramo n’intebe nziza mu ruganiriro, ubu kandi naguze moto inyinjiriza amafaranga anyunganira”.

Akomeza avuga ko yabashije no kugura imashini yifashisha yuhira aho atuburira imbuto y’ibijumba kuko akenshi bikorwa mu gihe k’izuba.

Yankurije ahinga ibijumba kuri hegitari 3,5; igice kimwe cy’ubu butaka akagikoresha atubura imbuto y’imigozi, akaba ari imbuto yahawe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Avuga ko ibijumba ari igihingwa kera vuba kigaha umuhinzi inyungu vuba. Kugeza ngo afite isoko ry’abandi bahinzi baza kumugurira imbuto, hari n’imishinga itandukanye imugurira ikajya gufasha ababyeyi bafite abana batarengeje imyaka itanu kugira ngo babihinge bibafashe kurwanya imirire mibi.

Ati: “Ni igihingwa ushobora guhinga ku buryo umusaruro ugenda ubisikana; ni ukuvuga ko ku gice kimwe cy’aho wahinze usarura ku kindi na ho biri hafi kwera, ku buryo hatabaho icyuho, no mu mpeshyi umuntu ushobora kubihinga”.

Avuga ko imbuto y’imigozi iboneka mu mezi atatu, ashobora kugurisha nibura toni 7, zishobora no kurenga bitewe n’ikirere n’uburyo ubuhinzi bwagenze, kuko hari igihe habaho ibiza ugasanga imyaka irangiritse. Ikiro k’imbuto kugeza ubu gihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 125.

Yankurije avuga ko ubu buhinzi bw’ibijumba yatangiye no kubwigisha abandi bagore bari mu matsinda hamwe n’abaturanyi be, akanabafasha kubona amasoko kugira ngo na bo biteze imbere.

Yatangiye no guteza imbere ubuhinzi bw’urutoki rwa Fiya. Ati: “ Ubu natangiye kweza ibitoki binini ku buryo kimwe kitaterurwa n’abagabo batatu. Si byo gusa ubu mpinga n’imbuto n’imboga nabonye ko zitanga amafaranga atubutse”.

Yubakiwe ikigega gihunika ibijumba

Uyu muhinzi avuga ko nyuma yo kubona ko yeza umusaruro utubutse w’ibijumba, Ikigo Mpuzamahanga kita ku birayi n’ibijumba (CIP) cyamwubakiye ikigega cyo guhunika ibijumba bikaba byamara amezi 6.

Ati: “Narabyishimiye kuko ubundi wasangaga neza ibijumba byinshi bikangirika kuko ntahitaga mbona isoko”.

Arakangurira abandi kwitabira ubuhinzi bw’umwuga

Yankurije yagize ati: “Ubuhamya natanga ni uko umurimo w’ubuhinzi uteza imbera uwukora iyo awukora awukunze, kandi akiha intego y’ibyo azageraho, akamenya guhitamo uko yahinga byamunanira guhitamo akifashisha Abajyanama mu buhinzi cyangwa ba Agoronome, agakora ubuhinzi bumutunga ariko akanasagurira isoko, atari bya bindi byo guhinga ikiro kimwe k’ibishyimbo,…”

Imbogamizi yifuza ko bakurirwaho mu buhinzi bw’ibijumba

Yankurije avuga ko imbogamizi ya mbere ari imashini zuhira kuko izo abahinzi babona ubu zidakora nk’uko babyifuza.

Ati: “Nk’akamashini naguze ni gato ari ko kugira ngo gakore bisaba abantu 3 cyangwa 4, umuntu umwe ntiyagakoresha, kandi aho twuhira haba ari harehare, dukeneye imashini zifite ikoranabuhanga rigezweho ku buryo n’umuntu umwe yazikoreshereza atagombye gushyiraho abakozi. Ikindi twifuza ni uko iki gihingwa k’ibijumba cyashyirwamo ingufu na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kikarushaho kumenyekana, kigashakirwa n’amasoko manini”.

Yifuza ko hashyirwaho ubundi buryo bwo kongerera ibijumba agaciro kuko ibikorwa kugeza ubu byo gukoramo amandazi babona bitagifite isoko rifatika.

Ikindi usanga kigoye abatubura imbuto, ni imirima yo mu bishanga yo gutuburiramo itaboneka mu buryo bworoshye, bifuza ko babona ubutaka buhuje.

Ati: “Twifuza ko iki gihingwa kandi cyashyirwa ku rutonde rw’ibihingwa bihabwa Nkunganire, tukoroherwa no kubona ifumbire mvaruganda kuko ari yo ikoreshwa mu gutubura imbuto”.

Agaragaza ko ikindi kikigoranye ari ukugeza umusaruro ku masoko.

Yankurije Drocella utubura imbuto y’ibijumba

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.