Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Muhanga: Amaterasi ya hegitari 1000, igisubizo ku baturage

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya Mar 18, 2018

Abaturage bishimira Amaterasi y’indinganire yakozwe mu karere ka Muhanga na Ngororero kuri hegitari 1000 ziherereye mu cyogogo cya Nyabarongo, bavuga ko mbere yo gukorerwa ayo materasi batabonaga umusaruro uhagije ariko kuri ubu bakaba babona umusaruro wabo ugiye kuba mwiza, bityo akaba aje ari igisubizo.

Imisozi ikikije icyogogo cya Nyabarongo yatunganyijweho amaterasi (Foto Twizeyimana F)

Abaturage twavugishije ni abatuye mu kagali ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro, bavuga ko ayo materasi bakorewe n’umushinga w’Abaholandi (Water For Growth) yababereye igisubizo ku butaka bwabo bwari buhinzweho insina z’indaya zitagiraga umusaruro mwiza.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Aya materasi badukoreye urabona ko twayahinzeho imyaka kandi imeze neza ugereranyije n’ibyo twahahingaga kuko hari agasozi gahanamye cyane ku buryo amazi y’imvura yatwaraga imyaka yose, ubu nk’uko ubibona twahinzemo ibishyimbo kandi bimeze neza twizeye umusaruro mwiza.”

Naho Nizeyimana Callixte we yagize ati “Aya materasi yagabanyije ubuhaname, iyi misozi yose yari icuritse cyane ariko ubu ubutaka umuntu arabuhinga neza, nta mazi cyangwa ifumbire igucika.”

Umuyobozi w’Akagali ka Matyazo, Manirarora Godefroid, na we yemeza ko aya materasi yazanye impinduka. Yagize ati “Hano uko muhabona nta bwo ari ko hahoze hameze mbere yo kuhakora aya amterasi, mbere hari ahantu hatari imyaka cyangwa n’iyari ihari ntibe imeze neza. Hahoze insina zidatanga umusaruro, nta bishyimbo byaheraga, umuturage nta bwo yishimiraga umusaruro yabonaga ariko nyuma yo kuhakora amaterasi umuturage yishimiye ibi bikorwa ndetse yishimiye n’imyaka irimo.”

Uyu muyobozi w’Akagali yakomeje asobanura ko bakomeza gushishikariza abaturage gufata neza aya materasi kuko bibafasha kubona umusaruro mwiza ndetse bikanatuma batangiza umugezi wa Nyabarongo.

Tetero Francois, umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’amazi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba, avuga ko icyogogo cya Nyabarongo cyose gifite ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi bitatu.

Avuga ko aya materasi yakozwe mu rwego rwa bimwe mu bikorwa bigamije gutunganya amazi ya Nyabarongo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda batandukanye barimo n’umushinga ‘Water for Growth’ aho kuri ubu hamaze gukorwa amaterasi ari kuri hegitari 1000 ibikorwa bikaba bigikomeza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yabwiye Imvaho Nshya ko hari gahunda yo gukomeza gukora n’andi materasi mu mirenge yose itari iy’umugi, cyane ko aka karere kiganjemo imirenge iri mu misozi ku buryo hadakoreshejwe amaterasi umusaruro w’umuhinzi udashobora kuzamuka.

Meya Uwamariya yagize ati “Turateganya ko no mu mirenge yose itari iy’umugi twazahashyira amaterasi, tugenda tubikora mu mihigo ya buri mwaka y’akarere. Ikindi ariko buriya si no gukora amaterasi gusa, ahubwo hamwe n’abafatanyabikorwa tunakomeza kwigisha abaturage, tubereka uko bahinga mu materasi, tubabonera imbuto ijyanye n’ubutaka bwabo ndetse n’inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro wabo ukomeze kuba mwiza.”

Akomeza agira ati “Ariya materasi aho yakozwe ubona ko abaturage bahinga bizeye umusaruro kandi bakanakomeza kubungabunga Umugezi wa Nyabarongo.”

Igikorwa cyo gukora amaterasi y’indinganire akaba ari kimwe mu bitwara amafaranga menshi, kuko nk’uko byasobanuwe na Tetero Francois, umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’amazi mu kigo k’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba, hegitari imwe ikorwa itwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe n’igice.