Muhanga: ADEPR yasaniye inzu Harerimana warokotse Jenoside

Yanditswe na Nyiraneza Judith

Ku ya 13-05-2019 saa 13:44:47
Harerimana Andre (ufite mikoro) warokotse Jenoside yashimiye abamusaniye inzu (Foto Nyiraneza J.)

Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda (ADEPR) Akarere ka Muhanga ryasaniye inzu uwarokotse Jenoside witwa Harerimana André kuko inzu ye yavaga iyo imvura yagwaga bikamugora kubona aho yikinga.

ADEPR Akarere ka Muhanga yasaniye inzu Harerimana inashyirwamo umuriro w’amashanyarazi, intebe ndetse inamwubakira igikoni hakiyongeraho matela n’ibiribwa. Ibi byakozwe mu rwego rwo kumuba hafi no kumukomeza kugira ngo agire ubuzima bwiza. Ni igikorwa cyabaye kuwa 12 Gicurasi 2019.

Harerimana wasaniwe inzu, atuye mu Mudugudu wa Rubugurizo, mu kagari ka Mbare mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga yashimiye iri torero yamugaragarije ubumuntu kimwe n’Akarere ka Muhanga ku bufatanye na Ibuka kuba baramutoranyije mu bandi bantu benshi ngo asanirwe, abizeza ko azita kuri iyo nyubako nk’uko bikwiye.

Yagize ati: “Nabagaho nabi, imvura yagwa mu rugo tukabura uko tubigenza tukirundira ahantu hamwe hatavaga, ariko ubu ndabashimiye kuba mwarantoranyije mu bandi benshi. Mbijeje ko ibi bikorwa nzabifata neza uko bikwiriye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice yashimiye ADEPR igikorwa cy’ubumuntu yerekanye cyo kwita kuri Harerimana ndetse ko n’ibikorwa byo kwita ku bandi bikomeje. Yagize ati “Turabashinira nk’itorero kuba mugaragaje ubumuntu mukita ku muryango wa Harerimana, akaba abonye inzu ikoze neza ikibazo cyo kunyagirwa kikaba gikemutse. Muri abafatanyabikorwa beza.”

Uwamariya yasabye Harerimana gufata neza ibyo bikorwa birimo n’inzu yasaniwe.

Meya yakomeje avuga kandi ko ibikorwa bigikomeza binyuze mu Rugerero ruciye ingando. Ati: “I Kabgayi hari abakobwa n’abahungu 331 bari mu Rugerero ruciye ingando bazahamara iminsi 40 bari mu bikorwa binyuranye byo gufasha abantu no guteza igihugu imbere bahereye mu murenge wa Shyogwe.”

Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero rya DEPR, Rev. Karangwa John yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kuba bwitabiriye icyo gikorwa, anaboneraho kuvuga ko nta muntu ujya anyagirwa ngo bimutere umunezero. Yasezeranyije kandi ko bazakomeza kuba bugufi uwo muryango basaniye inzu.

Mu gusana iyo nzu kandi Umurenge wa Shyogwe watanze amabati 40. Muri icyo gikorwa kandi abana banahawe amata.

Umwanditsi:

Nyiraneza Judith

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.