Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Muhanga: Abaturage bahize kuba ku isonga mu kwitabira amatora no kuyasoza mbere

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Sep 3, 2018

Abaturage b’Akarere ka Muhanga bahize kuba ku isonga mu kwitabira  no gusoza mbere y’abandi mu matora y’Abadepite babyukiyemo kugira ngo bahamirize amahanga yose ko u Rwanda ari igihugu cyashinze imizi muri demokarasi ishingiye mu guha abaturage umwanya n’uruhare rwo kwitorera ababahagararira.

Abitabira amatora mu Rwanda bemeza ko akorwa mu bwisanzure kandi batekanye

Murindangabo Diogene wo mu kagari ka Kagitarama Umurenge wa Nyamabuye aganira n’Imvaho Nshya, avuga ko Abanyarwanda muri rusange bamaze kumenya akamaro k’amatora no gusobanukirwa uruhare bagomba kuyagiramo kugira ngo akorwe neza mu mucyo, mu mutekano no mu bwisanzure.

By’umwihariko avuga ko nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagiye bubibashishikariza kenshi bahize kuyitabira ku bwinshi kandi bakabishishikariza abo babana n’abaturanyi kugira ngo babashe kuyasoza hakiri kare mbere y’abandi ubundi basigare bategereje ibiza kuyavamo.

Karemera Augustin na we atuye mu kagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye atangaza ko kuba ibyababeraga inzitizi birimo kuba umuntu asabwa kuba afite ikarita y’itora bitakiri ngombwa cyane ahubwo baramenyeshejwe ko indangamuntu n’ibindi byangombwa biyisimbura byafasha utora gutora bizagaragaza ubudasa muri aya matora y’Abadepite ugereranyije n’andi yigeze kuyabanziriza.

Akomeza avuga ko Abanyamuhanga babukereye mu kwitorera intumwa zizabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko kandi bakaba bamaze kubona ko amatora mu Rwanda ari nk’ubukwe bwabo badashobora gutererana.

Agira ati: “Tuzayitabira kare kandi turi benshi kuko buriya ni ubukwe bwacu kandi turifuza kuba ku isonga mu tundi turere twose cyane ko mu Rwanda amatora yamaze kuba umuco mwiza, akaba ari ahantu umuntu ajya nta cyo yikanga nk’uko tujya tubyumva mu bindi bihugu usanga ananirana cyangwa agateza imvururu kuri twe rero si ko bimeze”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Shyaka Theobard yagaragaje ko ubuyobozi bwafashe umwanya uhagije bukangurira abaturage ko kwitabira amatora bakayakora neza kandi kare ari inshingano zabo kuko abafitiye akamaro.

Shyaka atangaza ko ku masite yabashije gusura n’ayo abayobozi batandukanye b’ako karere banyuzeho basanze imyiteguro ari myiza n’ibikoresho byifashishwa ibyinshi byari byamaze kuhagezwa bityo umuturage w’ako karere wakwifuza gutora ku isaha yateganyijwe nta kabuza yahita atora ntakimukomye mu nkokora.

Ashimangira ko abo baturage basabwe kubahiriza ibyagiye biganirwaho mu nama zinyuranye ubuyobozi bwagiye bugirana na bo kugira ngo amatora mu Rwanda akomeze kuba amwe mu biranga politiki y’imiyoborere myiza ndetse na demokarasi bifasha umuturage bikanamuha ijambo ryo kwitorera abamuhagararira.

Amatora y’abadepite arimo gukorwa uyu mwaka wa 2018 akaba yari ateganyijwe kwitabirwa n’abakorerabushake 75 000 mu gihugu hose bari kuri site z’itora no mu byumba by’itora. Aya matora kandi akarikirwa n’ay’abasenateri ateganyijwe muri 2019 mu gihe muri 2021 hazaba hakorwa ay’Inzego z’ibanze.